Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2024, nibwo amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu Irushanwa Nyafurika ry’Abakozi yageze ku kibuga mpuzamaganga ya Kigali i Kanombe azanye ibikombe bine yegukanye muri iyi mikino yabereye i Dakar muri Sénégal tariki 19-22 Ukuboza 2024.
Bakiriwe na komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST) ryari ryaje kubashimira uko bitwaye muri aya marushanwa.
Muri iri rushanwa, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe arindwi mu mikino irimo umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball.
Ikipe ya Immigration yegukanye ibikombe bibiri birimo icy’umupira w’amaguru yatwaye itsinze IREF Tamba yo muri Sénégal igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, ndetse n’icya Volleyball mu cyiciro cy’abagabo aho yatsinze WASAC amaseti 3-2.
Muri Volleyball y’abagore, RRA yatsinze ASFA yo muri Sénégal amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma, mu gihe WASAC yatahanye umwanya wa kabiri mu bagabo.
Muri Basketball y’abagore, REG yahize andi makipe iba iya mbere, ikurikirwa na CHUB yatsindiwe ku mukino wa nyuma.
Uretse kwegukana ibikombe kandi, Umuyobozi wa ARPST, Mpamo Thierry, yahawe igihembo ku rwego rwa Afurika nk’Umuyobozi Mwiza wayoboye Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu 2024 (Best Sports Leader of the Year).
Ni igihembo yashyikirijwe na Perezida wa OSTA, Dr. Evele Malik Atour, ku wa 18 Ukuboza 2024 i Dakar.
Ubwo u Rwanda rwaherukaga kwitabira imikino Nyafurika y’Abakozi, RRA yari yahakuye igikombe muri Volleyball mu cyiciro cy’abagore, mu gihe RBC yo yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu mupira w’amaguru.
Biteganyijwe ko imikino itaha izabera muri Algérie mu Ukwakira 2025.
Indabo zari zateguwe na Komite ya ARPST ngo ishimire amakipe uko yitwaye agahesha Ishema u Rwanda iyo mu mahanga muri Senegal
I buryo hari Kayiranga Albert, visi Perezida ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST)
Mukanyandwi Rachel, umunyabanga uhoraho wa ARPST yari yishimiye kuza kwakira ibikombe 4 by’amakipe yagiye ahagarariye u Rwanda, akarwimanira muri Senegal
Ingabire Liliane ushinzwe irime ry’ubuvuzi muri CHUB yari yaje kwakira bagenzi be bahesheje ishema ikigo cyabo bakegukana umwanya wa kabiri mu mikino nyafurika muri Basketball y’abagore
..Komite yose yari yabucyereye ...uri hagati wambaye furali y’icyatsi ni Amandine Muhimpundu, umubitsi muri ARPST
Ikipe ya Immigration yaserukanye ibikombe 2 yegukanye , birimo icy’umupira w’amaguru yatwaye itsinze IREF Tamba yo muri Sénégal igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, ndetse n’icya Volleyball mu cyiciro cy’abagabo aho yatsinze WASAC amaseti 3-2
WASAC yegukanye umwanya wa kabiri muri Volleyball
Buri muntu wese wari muri ’Delegation’ ya CHUB yari yagenewe ururabo....ibintu bishimiye cyane
Olive wa RRA yishimira ko batahanye ishema ry’u Rwanda muri Volleyball y’abagore ku rwego rwa Afurika
Mukamurenzi Providence, kapiteni wa RRA ibyishimo byari byose
Kayiranga yavuze ko amateka yakozwe n’u Rwanda atigize akorwa n’ikindi gihugu mu mikino y’abakozi kandi ngo nka komite bagiye kongeramo imbaraga mu ireme ry’imikino ku buryo umuvuduko wo kwegukana ibikombe uzakomeza gutya
/B_ART_COM>