Bamwe mu bafana ba Rayon Sports banejejwe no kwitabira umuhango wo gufungura ikibuga gishya cy’iyi kipe yabo cyavuguruwe kigashyirwamo ubwatsi bw’ubukorano hatanzwe asaga miliyoni 500 Frw.
Ni umuhango wabereye mu Nzove kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022 Uruganda rwa SKOL rwashyikirije Rayon Sports iki kibuga ndetse hanamurikwa ku mugaragaro ikipe y’abagore ya Rayon Sports.
Hakurikiyeho umukino wa gishuti Rayon Sports WFC yatsinzemo Youvia WFC yo mu cyiciro cya mbere 3-0.
Ubwo umuhango wari urangiye, bamwe mu bafana banze gutaha badakandagije ibirenge byabo kuri icyo kibuga. Bamwe bahafatiye ’selfies’ , abandi amarangamutima arabaganza, barapfukama, barabyina ndetse abandi bakiryamamo bizihiwe no kubona uburyo giteye amabengeza.
SKOL yacyubatse nyuma yo gusanga umufatanyabikorwa wayo, Rayon Sports agira ikibazo cyo gukora imyitozo mu bihe by’imvura, no kuba ikibuga cyangirika cyane buri uko gikoreshejwe kenshi.
Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa SKOL, Ivan Wulffaert, yahaye umukoro Perezida wa Rayon Sports ubwo yamubwiraga ko impande zose z’ikibuga bagomba kuzuzuzaho ibikombe bazegukana.
Yavuze kandi ko imirimo itazagarukira ku gushyiramo ubwatsi gusa kuko hateganywa no gushyirwaho amatara.
Ati “Tuzashyiraho kandi n’amatara ku buryo ikipe ishobora kwitoza inshuro eshatu ku munsi cyangwa igakinira ku matara.”.
Rayon Sports y’Abagabo izajya ihakorera imyitozo mu gihe iy’Abagore n’Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rizashingwa hagati ya Kamen ana Nyakanga 2023 bo bazajya bahakorera imyitozo banahakirire imikino y’amarushanwa n’iya gicuti kuko kiri ku bipimo bya FIFA aho gifite metero 90 kuri 60.
We na mugenzi we banze gutaha batahafatiye ifoto y’urwibutso
Gacuma (i bumoso) na mugenzi we bapfukamye
Uyu we gufata ’selfie’ ahagaze ntibyari bihagije ahubwo yahisemo kuryama nkaho rwose aryamye ku buriri asanzwe araraho
Rwarutabura na we wabonaga ari mu yindi si
Buri wese yakoraga ikimujemo hafi
Yarambuye amaboko, arashayaya bya kinyarwanda ngo agaragaze amarangamutima ye
Kubona ikipe yabo igera ku byiza ntacyo babinganya ku buryo birekura bakabigaragaza
Yabonaga ntaho hataniye n’aho asanzwe yifotoreza amafoto yo gusangiza inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga
....aboneraho guhamara n’inshuti ze
Kuri iyi nshuro Rwandamagazine yari yabonye abayunganira mu gufata amafoto y’urwibutso nk’aya
Buri nguni y’ikibuga bayigzemo
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE