Bugesera WFC yashinje FERWAFA kuyirenganya mu Gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Bugesera WFC yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ko umukino w’umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro utaba kubera ko yarenganyijwe mu mukino wa ½ wo kwishyura yahuyemo na Kamonyi WFC.

Umukino ubanza wa ½ wakiriwe na Bugesera WFC warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu gihe uwo kwishyura wakiriwe na Kamonyi WFC ku wa 18 Kamena 2022.

Kuri uyu mukino wo kwishyura, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, bageze mu minota ya 80 umukino uhagarikwa n’uko Kamonyi WFC yahawe igitego kitavuzwemo rumwe.

Umutoza mukuru wa Bugesera WFC, Ndayisaba Cabdius, yavuze ko umusifuzi yemeje igitego hashize umunota bakina ndetse “umupira wari wakubise igiti cy’izamu usubira mu kibuga.”

Ngo habaye impaka, umusifuzi abaza abakapiteni b’impande zombi ntibavuga rumwe, yitabaje bagenzi be bo ku ruhande ntibagira icyo bamusubiza gifatika mu gihe yageze aho ava mu kibuga nyuma y’iminota 15 avugana na Komiseri w’umukino.

Bugesera WFC yihutiye kurega ariko ntacyo FERWAFA yayisubije nk’uko byakomeje kugarukwaho n’umutoza Ndayisaba.

Ati “Twareze ibirego bibiri, kimwe gishobora kuba cyateshejwe agaciro ko igitego bagitanze ari cyo, ariko hari ikindi kirego cya kabiri twavuze ko Kamonyi ikinisha abakinnyi batagira ibyangombwa.”

Kuri iki kirego cya kabiri, Bugesera WFC yagaragaje ko Ishimwe Evelyne akinira ku byangombwa by’uwitwa Niyonkuru Chance kandi agahinduranye agakinira no ku by’uwitwa Umutuza Justine wirukanywe muri iyo kipe.

Yakomeje agira ati “Batubwiye ko ikirego cyacu kituzuye ngo dutange ibimenyetso, tumuha [ushinzwe umupira w’abagore muri FERWAFA] ibimenyetso, ariko tugeze kuri iyi tariki ya 26 Kamena tutarabona igisubizo cy’uko dushobora gukina umukino wa nyuma cyangwa tugakinira umwanya wa gatatu.”

Kuri gahunda isoza imikino y’Igikombe cy’Amahoro yashyizwe ahagaragara na FERWAFA ku Cyumweru, tariki ya 26 Kamena 2022, bigaragara ko Bugesera FC ikinira umwanya wa gatatu na APAER kuri uyu wa Mbere mu gihe Kamonyi WFC izakina umukino wa nyuma ku wa Kabiri.

Ndayisaba yavuze ko atari mu mwanya wo kwemeza niba bakinira uwo mwanya wa gatatu kuri uyu wa Mbere.

Ati “Namwe murabibona, ntabwo wabona igisubizo ngo nyuma y’amasaha abiri uhite utegura umukino. Habayemo kutwiba cyane, birandenze. Tugomba kujurira”

Ibaruwa yasinywe na Gasana Richard uyobora Komisiyo y’Amarushanwa muri FERWAFA nyuma yo guterana ku wa 25 Kamena, ivuga ko “Komisiyo yanyuze ko Bugesera WFC yaterwa mpaga nyuma yo kwikura mu kibuga bigatuma umukino utarangira kandi yari yatsinzwe ibitego 2-1.”

Hiyongeraho ko kandi ‘Staff tekiniki’ ya Bugesera WFC igombaa kugezwa muri Komisiyo ishinzwe Imyitwarire igafatirwa ibihano kuko yabujije abakinnyi gukomeza gukina.

Raporo y’umusifuzi yarabuze, Komiseri yandika nabi email yoherezwaho raporo

Komisiyo ishinzwe Amarushanwa yakurikiranye iki kibazo, yavuze ko umusifuzi Munyurangabo Moise wawisifuye, yavuze ko ubwo umukino watangiraga nta kipe yagaragaje ikibazo, gusa “nta raporo yatanze kuko yari mu mahugurwa akabyibagirwa.”

Iyi Komisiyo yavuze ko kandi raporo ya Komiseri w’uwo mukino, Sebahutu Yusuf, “igaragara muri email yo ku wa 19/06/2022 ariko ntigere muri Komisiyo y’amarushanwa n’iy’abasifuzi kubera kwibeshya mu myandikire ya email yo kohererezaho raporo z’imikino ndetse na raporo ihita itangirwa ku kibuga (flash report) zigaragaza ko umukino utarangiye kuko Bugesera WFC yikuye mu kibuga ku munota wa 82 imaze gutsindwa ibitego 2-1 na Kamonyi WFC.”

Yakomeje ivuga ko kandi umukozi wari woherejwe ngo arebe umukinnyi mwiza w’umukino, na we yatanze urutonde rw’abakinnyi ba Komonyi WFC rutariho umukinnyi witwa Ishimwe Evelyne ikipe ya Bugesera WFC ivuga ko yakinnye.

Mu bimenyetso byagaragajwe n’ubuyobozi bwa Bugesera WFC harimo amafoto y’uyu mukinnyi, ariko icyemezo cya Komisiyo y’Amarushanwa muri FERWAFA kivuga ko “hatanzwe ifoto itagaragara” ndetse uwo mukinnyi “ntiyabonetse ku rutonde rw’abahawe license.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Kamena 2022, Bugesera WFC yasabye ko “umukino [w’umwanya wa gatatu ukinwa saa Sita n’igice] utaba uwo mukinnyi ataratumizwa.”

Bugesera WFC yareze Kamonyi WFC iyishinja gukinisha Ishimwe Evelyne kandi atarakinnye Shampiyona (nta byangombwa afite)

Ishimwe Evelyne ngo akinira ku mazina y’abandi bakinnyi nka Umutuza Justine na Niyonkuru Chance

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo