Bugesera:Ramjaane Joshua Foundation yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1000

Ramjaane Joshua Foundation yashinzwe na Ramjaane Joshua Niyoyita wamamaye ubwo yari umunyarwenya akaba n’umunyamakuru mu Rwanda yatanze Miliyoni eshani y’ubwisungane bwo kwivuza ku bantu igihumbi bo mu karere ka Bugesera , mu Mirenge wa Kamabuye ndetse na Ngeruka.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17 Nyakanga 2026. Ramjaane aherekejwe na Adam bavanye muri Amerika babanje guhugura abashinzwe imbonezamirire mu miryango ndetse Adam abigisha ijambo ry’Imana.

Nyuma yaho nibwo habaye irushanwa rya Ramjaane Joshua Foundation ryari rigamije ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko binajyana n’igikorwa cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Iri rushanwa ryabereye mu Murenge wa Kamabuye ku kibuga cya GS Nyakayaga, ryahuje Umurenge wa Ngeruka n’umurenge wa Kamabuye ari naho Ramjaane Joshua Foundation isanzwe ikorera ibikorwa byayo.

Ni irushanwa ryahuje Imirenge 2 . Kamabuye yari hagarariwe n’Akagari ka Kampeka ndetse Ngeruka yo yari ihagarariwe n’Akagari ka Murama.

Ramjaane yakiniye ikipe y’Akagali ka Murama yari ihagarariye Umurenge wa Ngeruka naho Adam akinira akagari ka Kampeka kari gahagaririye Umurenge wa Kamabuye.

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, hitabazwa Penaliti, Kamabuye itsinda 3-1.

Ikpe ya mbere yahembwe igikombe n’ ibihumbi ijana (100.000 FRW) mu gihe iya 2 yahembwe ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW).

Ramjaane Joshua Foundation yatanze ubwisugane mu kwivuza ku bantu igihumbi bo mu Mirenge wa Ngeruka na Kamabuye. Buri Murenge wahawe ubwisungane mu kwivuza bw’abantu 500 ahwanye na Miliyoni ebyiri n’igice ( 2.500.000 FRW) kuri buri Murenge.

Ramjaane Joshua washinze Ramjaane Joshua Foundation

Abashinzwe imbonezamirire mu miryango bahawe amahugurwa na Ramjaane Joshua Foundation

Adam wavuye muri Amerika aherekeje Ramjaane yatanze amahugurwa ndetse anabwiriza ijambo ryImana, yibanda cyane ku buryo ababyeyi ubu bakwiriye gushyira imbaraga nyinshi mu burere bw’abana

Ntamvutsa Arnaud ukuriye Ramjaane Joshua Foundation mu Rwanda

Bashimye cyane uyu muryango ibikorwa ukomeje gukorera mu Mirenge ya Ngeruka na Kamabuye yo mu Karere ka Bugesera

Ramjaane yakiniye ikipe yari ihagarariye Umurenge wa Ngeruka

Adam yakiniye ikipe yari ihagarariye Umurenge wa Kamabuye

Buri Murenge wahawe Miliyoni ebyiri n’igice zo kugura ubwisungane mu kwivuza

Umunyamakuru Fuadi Uwihanganye wo kuri B&B yari yaje gushyigikira iki gikorwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo