Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Rutsiro FC 3-0 bituma iyi kipe ikomeza kugana ahabi ku rutonde rwa shampiyona mbere y’uko yakira APR FC na Rayon Sports mu mikino ibiri ikurikirana.
Wari umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2023 mu Bugesera guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba.
Bugesera FC yakinnye uyu mukino yari imaze imikino itandatu itabona amanota 3 muri Shampiyona kuko yaherukaga gutsinda Mukura 1-0 tariki 11 Ukuboza 2022.
Bugesera FC yabonye igitego cya mbere ku munota wa 9 gitsindwa na Saddick Sulley warobye umunyezamu Pascal wari wasohotse. Farouk Ssentongo yatsinze icya kabiri ku munota wa 22, igice cya mbere kirangira ari 2-0.
Saddick Sulley yatsinze icya 3 ku munota wa 66. Mu minota y’inyongera, umunyezamu Pascal yagonganye na myugariro we, bimunanira gukomeza umukino bituma asimburwa mu izamu na Nizeyimana Jean Claude bahimba Rutsiro kuko ikipe yabo yari yamaze kurangiza gusimbuza.
Gutsindwa uyu mukino byatumye Rutsiro FC igumana amanota 18, iguma ku mwanya wa 13 biyishyira ahatari heza kuko mu mikino ibiri izakurikiraho izakina na Rayon Sports ku munsi wa 21 wa Shampiyona (i Rubavu) ndetse na APR FC ku munsi wa 22 (mu Bugesera), umusururo wayivamo ukaba watuma amakipe ayiri inyuma ayegera cyangwa akayinyuraho. Gutsinda uyu mukino byatumye Bugesera ifata umwanya wa 9 n’amanota 25.
Chukwuma Odili wagoye cyane Rutsiro FC
Eric Nshimiyimana , umutoza wa Bugesera FC
Hoziana Kennedy wa Bugesera FC witwaye neza mu kibuga hagati, arwanira umupira wo mu kirere
Nizeyimana Jean Claude bahimba Rutsiro akinira ikipe y’aho akomoka
Sadick Sulley witwaye neza muri uyu mukino ndetse atsinda ibitego 2
Vincent Adams na we wagoye cyane abakinnyi ba Rutsiro FC
Farouk Ssentongo watsinze igitego cya mbere cya Bugesera FC
Okoko Godefroid utoza Rutsiro FC yababajwe no gutsindwa 3-0
Saddick Sulley watsinze ibitego 2 mu minota 75 yakinnye
Saddick Sulley yishimira igitego cya kabiri
I bumoso hari Sillas Mbonigaba , umunyamabanga mushya wa Bugsera FC yicaranye na Sam Karenzi wahoze ari umunyamabanga wa Bugesera FC
Hakizimana Ambroise niwe wa Komiseri w’umukino
Abatoza b’ikipe y’igihugu , Amavubi na Team Manager wayo Jackson bakomeje gukurikirana imikino ya shampiyona
Nsanzineza Ernest, Perezida wa Rutsiro FC
Hadji Youssuf Mudaheranwa ,Perezida wa Gorilla FC ni umwe mu bakunda kureba imikino myinshi ya shampiyona
Kanamugire Fidele, nyiri Heroes FC na we yarebye uyu mukino nyuma y’uko ikipe ye yari yabanje gutsinda Gasabo 2-1 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri
Gahigi Jean Claude, Perezida wa Bugesera FC
Kagimbura Jean De Dieu, umwe mu bafite abakinnyi benshi areberera inyungu muri shampiyona y’u Rwanda
Umunyamakuru Scovia ni umwe mu bari baje gushyigikira Rutsiro FC
I bumoso hari Kabera Fils Fidele , team Manager wa Gasogi United...i buryo hari Mupenzi Eto, ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC
Eric Itangishaka Dinho, team Manager wa Bugesera na Bakame Eric, umunyezamu wa Bugesera bishimira intsinzi
Umukino ujya kurangira, Pascal urindira Rutsiro FC yagize ikibazo ubwo yagonganaga na myugariro we, biba ngombwa ko asimburwa na rutahizamu Rutsiro kuko abasimbura bari bamaze kurangira
Rutsiro yarinze izamu iminota ya nyuma y’umukino nubwo byarangiye nta shoti bamuteye
Umukino urangiye, Perezida wa Rutsiro ntiyiyumvishaga uburyo batakaje uyu mukino banyagiwe 3-0 nyamara bari mu makipe agomba gukora iyo bwabaga akava mu murongo utukura
Yahise ajya kwihanganisha abakinnyi
Ku rundi ruhande, Gahigi wa Bugesera yabyiniraga ku rukoma
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE