Bugesera FC yatsinze APR FC mu kirarane cya Shampiyona (Amafoto)

Ku kibuga cyayo, Bugesera FC yahaye ibyishimo abafana bayo itsinda APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ukwakira 2022.

Ni umukino wagombaga kuba mu kwezi gushize, ariko usubikwa kubera ko APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

APR FC ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Nshuti Innocent ku munota wa 26.

Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Bugesera FC yishyuriwe na Vincent Adams mu gihe Ssentongo Farouq Saifi yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 48.

Gutsinda uyu mukino byatumye Bugesera FC igira aamanota atandatu mu mikino ine, iyanganya na APR FC yo ifite undi mukino w’ikirarane izahuramo na Police FC.

Ikipe y’Ingabo yaherukaga gutsindwa na Bugesera FC muri Kamena 2017.

Manishimwe Djabel na Nsabimana Jean De Dieu ’Shaolini’ ni bo bari bambaye igitambaro cya kapiteni ku mpande zombi

Abakinnyi ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Ababanjemo ku ruhande rwa APR FC

Ba kapiteni bifotozanya n’abasifuzi

Ishimwe Christian wa APR FC atwara umupira Vincent Adams wa Bugesera FC

Vincent Adams na Manishimwe Djabel barwanira umupira

Niyomugabo Claude ukina ibumoso inyuma muri APR FC

Manishimwe Djabel atwara umupira abakinnyi ba Bugesera FC

Nshuti Innocent yatsinze igitego cya APR FC mu minota ya mbere

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo