Brésil yageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi inyagiye Koreya y’Epfo

Ikipe y’igihugu ya Brazil yanyagiye Koreya y’Epfo ibitego 4-1 ikatisha itike ya kimwe cya Kane mu gikombe cy’isi aho izahura na Croatia yo yatsinze Ubuyapani kuri penaliti 3-1.

Ikipe ya Brazil yabaye iya mbere ibashije gutsinda ibitego byinshi (4) mu gice cya mbere cy’umukino mu gikombe cy’isi cya 2022,nyuma yo gutsinda iyi Koreya y’Epfo ibitego 4-0.

Igitego cya Mbere cyatsinzwe na Vinicius Jr ku munota wa 7 nyuma y’umupira mwiza yahawe na Neymar Jr.

Bidatinze ku munota wa 13,Brazil yahawe penaliti ku ikosa ryakorewe Richarlison mu rubuga rw’amahina,yinjizwa neza cyane na Neymar Jr.

Brazil yarushaga bikomeye Koreya mu guhererekanya umupira,yabonye igitego cya 3 ku munota wa 29 gitsinzwe na Richarlison wacenze myugariro wa Korea y’Epfo,ahereza umupira Casemiro ahita yinjira mu rubuga rw’amahina,uyu mukinnyi wo hagati ahita awumusunikira aroba umunyezamu bari basigaranye.

Brazil yasoje umukino ku munota wa 36 itsinda igitego cya 3 cyatsinzwe na Paqueta ku mupira mwiza winjiranwe mu rubuga rw’amahina na Vinicius Jr ahita awumucomekera usanga uyu mugenzi we ahagaze neza ahita awushyira mu rushundura.

Brazil yinjiye mu gice cya kabiri yatangiye gutekereza Croatia bazahura muri 1/4 cy’irangiza byatumye yinjizwa igitego na Paik Seung-ho ku munota wa 76.

Iyi kipe ihabwa amahirwe kurusha izindi yo kwegukana iki gikombe kiri kubera muri Qatar,yahushije uburyo bwinshi bwashoboraga kuyibyarira ibindi bitego.

Umukino warangiye Brazil yinjije mu kibuga Weverton umunyezamu wa 3 wayo wari utarakina na rimwe muri iki gikombe cy’isi.

Ku rundi ruhande,bigoranye Croatia yigaranzuye Ubuyapani ibutsinze kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120.

Ubuyapani nibwo bwafunguye amazamu ku munota wa 43 w’umukino ku gitego cya Daizen Maeda ukinira Celtic ariko kiza kwishyurwa na Ivan Perisic ku munota wa 55.

Uyu mukino ugeze mu gutera penaliti,abakinnyi b’Ubuyapani barimo Takumi Minamino, Kaoru Mitoma na Yoshida bazihushije mu gihe uwinjije imwe rukumbi ari Takumi Asano.

Croatia yinjije 3 zatewe na Vlasic,Brozovic na Pasalic mu gihe uwahushije imwe ari Livaja wayikubise igiti cy’izamu.

Ikipe ya Zlatko Dalic yatsindiwe n’Ubufaransa ku mukino wa nyuma mu myaka 4 ishize,izahura na Brazil kuwa Gatanu saa kumi n’imwe.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hasozwa imikino ya 1/8 aho Maroc ikina na Espagne saa Kumi n’imwe naho Portugal ikisobanura n’u Busuwisi saa tatu z’ijoro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo