Umubitsi wa Rayon Sports yeguye

Nsekera Muhire Jean Paul wari umubitsi wa Rayon Sports yamaze kwegura kuri uwo mwanya ku mpamvu avuga ko ari ize bwite.

Mu ibaruwa Muhire Jean Paul yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports Rwandamagazine.com ifitiye kopi ntabwo yagaragaje impamvu nyayo yatumye yegura ku mirimo ye.

Yagize ati " Mbandikiye iyi baruwa yo kubamenyesha ubwegure bwanjye ku mpamvu zanjye bwite ku mirimo nari naratorewe yo kuba umubitsi wa Rayon Sports.

Nkaba mbashimira uburyo twabanye mu gihe cya Saisons hafi ebyiri kandi ndashimira ibyo twabashije kugeraho muri iki gihe twari tumaranye. Ndashimira kandi ubundi bumenyi niyunguye (experience and challenges). Sinabura kandi no gushimira abafana bambaye hafi kugira ngo mbashe kugera ku ntego nari narihaye ndetse ndisegura kuwo twaba twaragonganye.

Nsoje mbifuriza amahoro ndetse no gukomeza guteza imbere Rayon Sports dukunda kandi mbijeje kuzakomeza gufatanya n’abandi bafana gushakira ibyiza Rayon Sports."

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Muhire Jean Paul yirinze kugira icyo arenza ku ibaruwa , avuga ko ntakindi yakongera kubyo yanditse.

Ati " Ni impamvu zanjye bwite zatumye negura ku mirimo nari naratorewe. Hariya ntakindi nakongeraho gusa kwegura ku mirimo ntibivuze ko nzajya kure y’ikipe kuko na mbere yo gutorwa nayibaga hafi. Nzakomeza gufatanya n’abandi mu buryo bunyuranye kugira ngo ikomeze gutera imbere."

Muhire Jean Paul yari muri komite nyobozi ya Rayon Sports yatowe tariki 21 Ukwakira 2018. Hari mu nteko rusange yatoye Komite iyobowe na Paul Muvunyi, Itangishaka King Bernard nk’umunyamabanga naho Muhire Jean Paul yari yatowe nk’umubitsi.

Uretse kuba yari umubitsi wa Rayon Sports, Muhire Jean Paul asanzwe ari Perezida wa Gikundiro Forever Group, Fan Club yashinzwe mbere y’izindi zose mu zifana Rayon Sports.

Nsekera Muhire Jean Paul wari umubitsi wa Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo