Breaking News:Mukunzi Yannick na Rutanga batawe muri yombi

Nyuma y’uko Karekezi Olivier atawe muri yombi na Polisi y’igihugu , kuri ubu Mukunzi Yannick na Rutanga Eric bakinira Rayon Sports nabo bamaze gutabwa muri yombi na Polosi y’igihugu.

Mu ijoro ryakeye ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice nibwo Polisi yabataye muri yombi ibakuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro aho basanzwe babana.

Uwahaye amakuru Rwandamagazine.com yemeje ko bashobora kuba bakurikiranyweho icyaha kimwe n’umutoza wabo Karekezi Olivier. Polisi yahise ibajyana ku Kacyiru ku cyicaro gikuru.

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye n’umukozi wabo wo mu rugo, yatangaje ko Yannick we yari yabanje gufatwa mbere ataragera mu rugo avuye gukina umukino wa Mukura VS naho Rutanga we agafatwa mu masaha ya nijoro.

Yagize ati " Yannick we yahise afatawa ejo akiva gukina, ntanubwo yigeze agera mu rugo. Rutanga we baje kumufata saa tanu z’ijoro. Na Yannick bamugaruye ariko ntiyava mu modoka, ndetse n’imyenda yajyanye gukina yayihinduye akicaye mu modoka. Abapolisi baje babaza umuntu wese ngo wowe ufana iyihe,…nahise nigendera , nari ntarasobanukirwa neza uko bimeze."

Mu kiganiro Rwandamgazine.com yagiranye n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, yavuze ko amakuru yari atarayamenya neza ko ari buduhe amakuru arambuye mu masaha ari buze.

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye na Romami Marcel uri gutoza Rayon Sports by’agateganyo yatwemereye aya makuru gusa nabo ngo nibwo bari bakiyamenya, ko nta byinshi bari bakamenye.

Yagize ati " Nanjye bampamagaye muri iki gitondo bari kubimbwira. Ntabwo ndamenya icyo bazira, buriya turabimenya hakeye."

Karekezi Olivier yari yatawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2017 akurikiranyweho ibyaha yakoze yifashishije itumanaho n’ikoranabuhanga nkuko biheruka gusobanurwa n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege. Karekezi ntiyabashije gushyingura Katauti Hamad wari umutoza umwungirije muri Rayon Sports wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira iryo ku wa gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017.

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric ni bamwe mu bakinnyi Rayon Sports yifashishije ikina na Mukura VS kuri iki cyumweru ku kibuga cya Kicukiro. Ni umukino amakipe yombi yanganyije 0-0.

Yannick na Rutanga bakinanye muri Academy ya APR FC. Bombi berekeje mu ikipe ya Rayon Sports. Uyu ni umwaka wa mbere bayikinamo. Basanzwe ari inshuti magara ndetse babana mu nzu imwe.

Yannick , ku mupira ni umwe mu bakiniye Rayon Sports kuri iki cyumweru bakina na Mukura VS

Rutanga Eric yakinnye iminota yose ku munsi w’ejo mu mukino bakiriyemo Mukura VS ku Kicukiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(20)
  • Mokonzi

    hhhhaaaa. inzara ya bariyabana ntiyabagwa amahoro pe. bavuye muri APR kubera itabemerera gukora amanyanga. bajye muri gasenyi ibemerera gukora ibyo bashaka ntagitsure. nibahame hamwe bumve.

    - 20/11/2017 - 07:11
  • Babingwa aloys

    Ibi ni ukugenda kuri rayon, polisi yananiwe ibindi bikomeye none irabaza ikipe umuntu afana

    - 20/11/2017 - 07:26
  • oswald

    Birababaje kbsa

    - 20/11/2017 - 07:56
  • Gisa

    Baviraga iki muri APR bajya muri Rayon birabakoraho ngo police yabazaga ngo wowe ufana iyihe? N’abafana c ntibyemewe gufana uko ashaka. Bahaye igikombe APR badakinnye aho gushirira muri gereza.

    - 20/11/2017 - 08:13
  • ######

    Nonese mwatubwira icyo ababakinnyi bazira?

    - 20/11/2017 - 08:17
  • Theoneste

    Aha! Ndumva bitoroshye muri Rayon

    - 20/11/2017 - 08:34
  • Jean Eudes

    NGO wowe ufana iyihe? Noneho ndumva bitoroshye

    - 20/11/2017 - 09:51
  • Kagina

    Inyombya bayirashe amatama yombi iti: "Amagambo ashize ivuga" babajije indi uko byagenze, iti : uko byagenze ibara umupfu.

    - 20/11/2017 - 10:10
  • bosco

    Ntagitangazakirimo nonesekuko bakinira reyon bivuzekobatabazwa ibyobakekwaho!cyangwa barihejuruyamategeki

    - 20/11/2017 - 10:20
  • mutezinka ange

    Always justice prevails....

    - 20/11/2017 - 10:31
  • gasumuni

    banyamakuru iyo mwanditse inkuru nkiyi ivuga ko umuntu yafunzwe ntimuvuge icyo afungiwe bitera umwuka mubi kuko buri wese ahimba icyo ufunzwe azira.
    mujye mureka kwandika inkuru nkiyi

    - 20/11/2017 - 10:43
  • Jean Eudes

    NGO wowe ufana iyihe? Noneho ndumva bitoroshye

    - 20/11/2017 - 10:58
  • ######

    None se mu gihe umuvugizi wa Polisi ataramenya ayo makuru, batangaza ko umuntu afungiye icyo bahimbye @Gasumuni. Ikiricyo barafunzwe ibindi biraza nyuma

    - 20/11/2017 - 12:06
  • Muhirwa Eric

    Mutubwire icyo bashinjwa!

    - 20/11/2017 - 12:15
  • Tipejadous

    Ooooo birababaje KBS abo turabajund kand nagatawuti twaramukundaga niba babirinyuma bazahanwe namategrko

    - 20/11/2017 - 15:17
  • Tipejadous

    Ooooo birababaje KBS abo turabajund kand nagatawuti twaramukundaga niba babirinyuma bazahanwe namategrko

    - 20/11/2017 - 15:17
  • jerome

    Mana ya rayon koko watwigaragarije ukadukiza abashunga nabashungerezi rwose?? Turakwinginze uze urenganure ikipe yawe kd yacu watwihereye kuko shitani ayimereye nabi cyane Amen.but i think abafana nitwe turibukurikireho??

    - 20/11/2017 - 15:29
  • jeannice

    Yo bad news kabisa imana ibiteho nkabakunzi babo turabategereje kandi turabakumbuye Olivier ,yannick,
    Rutanga,try to be strong
    God be with us

    - 20/11/2017 - 19:05
  • Habimana Ignace Bebecool

    Nonese? Mwokabvaramwe
    Murabona at a raja gamba me keel I
    Buretse buriya tuzabibona
    N,ubwo muzira ikipeyacu
    Ariko umwanawanzwe niwe ikura.

    - 20/11/2017 - 19:06
  • ######

    Nukuri Imana Ibehafi Umutozawacu Nabakiryibacu Bari Mugihome

    - 20/11/2017 - 20:17
Tanga Igitekerezo