Nyuma y’uko bahinduye izina rya fan Club yabo, abagize Blue City fan club batashye iri zina rishya bashimira ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabemereye ubusabe bwabo bwo guhindura bakava kurya The Vert batangiriyeho.
Abanyamuryango ba Blue City babyishimiye mu nama ya komite nyobozi y’iyi fan club yabereye mu Mujyi wa Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024.
Kamali Gustave, Perezida wa Blue City fan club yamenyesheje abanyamuryango ko guhindura izina byavuye ku busabe bw’abanyamuryango , babisaba ubuyobozi bwa Rayon Sports burabibemerera, byemerezwa mu nteko rusange yabaye tariki 18 Ugushyingo 2023 ibera kuri Grazia Hotel.
Kamali Gustave yashimiye abanyamuryango uburyo badahwema kwitanga bashyigikira Rayon Sports.
Umwe mu myanzuro bafashe ni uko bagiye kujya batangira amafaranga y’umusanzu wabo icyarimwe, bagatanga amezi atandatu kugira ngo bifashe ikipe mu gukora igenamigambi.
Blue City yashinzwe muri 2013 itangira yitwa The Vert, izina bari barakomoye ahantu bakundaga guhurira bagasangira icyayi ari naryo baje guhindura ngo risanishwe n’amabara y’ikipe bafana ya Rayon Sports, bahitamo kwitwa Blue City.
Kamali Gustave, Perezida wa Blue City kuva yashingwa muri 2013
I bumoso hari uwumukiza David, Visi Perezida wa Blue City naho i buryo Niyonagira James, umunyamabanga wa Blue City
Bishimiye urwego fan club yabo ya Blue City igezeho yiyubaka inashyigikira Rayon Sports bihebeye
I bumoso hari Uwimana Jean Damascene, umubitsi wa Blue City
James yamenyesheje abanyamuryango ko bashimiwe mu nteko rusange mu ma fan clubs yitwara neza mu gutanga umusanzu
Abajyanama bakuru ba Blue City
Assouman Hakizimana watanze izina rishya ry’iyi fan club ya Rayon Sports
Batanze ibitekerezo binyuranye biganisha mu kwagura Fan club no kurushaho gushyigikira Rayon Sports
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>