Bite bya Hoteli ya FERWAFA yari kuzura muri Kamena 2022?

Mu gihe byari byitezwe ko igice kimwe cya Hoteli ya FERWAFA kizuzura bitarenze muri Kamena 2022, abayubaka basabye kongererwa igihe.

Iyi hoteli byatangajwe ko izaba igizwe n’ibyumba bigera kuri 88, yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, aho yagombaga kurangira mu mpera za 2016. Yagombaga kuzura itwaye miliyoni 4$, yari kuva ku baterankunga babiri b’ingenzi.

Imirimo yo kubaka yasubukuwe nyuma y’imyaka ine ihagaze kubera ikibazo cy’amikoro, tariki ya 21 Kanama 2021, ndetse byari byitezwe ko bizagera hagati muri uyu mwaka, Kamena 2022, igice cya mbere cy’ibyumba 40 cyaramaze kurangira.

Gusa, kuri ubu hagomba gutegerezwa andi mezi abiri cyangwa atatu nk’uko Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel ‘Matiku’, yabitangarije Radio 1 mu kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Nyakanga 2022.

Ati “Ikibazo cya Hoteli ni ikibazo kimaze igihe kirekire, ariko gikurikiranwa umunsi ku wundi, n’abanyamuryango bagahabwa raporo y’aho bigeze. Yari yahagaze kubera ikibazo cy’amafaranga, tuza kubona umufatanyabikorwa atwemerera kutwunganira.”

Yakomeje agira ati “Twongera dukorana amasezerano bundi bushya na rwiyemezamirimo [ni Abashinwa bayubaka], duhana amezi 10 kugira ngo babe barangije imirimo kuko iriya nyubako mubona ni phase [icyiciro] ya mbere igomba kurangira, hoteli igatangira gukora, izindi ‘phase’ zikazakurikiraho ari inyongera.”

“Hari igice kinini cy’amafaranga bamaze guhabwa, mu gihe kitarenze amezi atatu…Bari mu mirimo ijyanye no kunoza inyubako (finissage).”

Uyu muyobozi yongeyeho ko impamvu abubaka hoteli bongerewe igihe ari uko bagaragaje ko “hari ibikoresho batumije bizabageraho tariki ya 15 Nyakanga, hari ibizaza mu kwezi gutaha kwa Kanama, ibya nyuma bizaza tariki ya 15 Nzeri bigomba gushyirwa hariya.”

Ati “Mu gihe kitarenze amezi atatu bagomba kuba barangije ikijyanye n’amasezerano bagiranye na FERWAFA.”

Imitere y’igice cya Hoteli ya FERWAFA kigomba kuzura bidatinze

Sosiyete y’Abashinwa ya China Civil Engineering Construction Company (CCECC Rwanda Ltd)] iri kubaka icyiciro cya mbere cy’iyi hoteli kizatwara miliyoni 2,6$, kizaba gifite igice cyo hasi (Ground Floor) n’inzu enye hejuru yacyo (étage enye).

Igice cyo hasi kizaba kirimo urwakiriro, ibyumba bibiri binini by’inama, ibyumba bibiri biri ku rwego rwo kwakira Umukuru w’Igihugu (Presidential suites) na restaurants ebyiri. Hari kandi n’aho gushyira ibinyabiziga (parking).

Ku bice byo hejuru, étage imwe (inzu yo hejuru) izaba igizwe n’ibyumba 10. Ni ukuvuga ko iki gice kiri kubakwa kizaba kigizwa n’ibyumba 40.

Imirimo yasubukuwe muri Kanama 2021 nyuma y’uko FERWAFA yari yamaze kubona amafaranga angana na miliyoni 2,5$ yatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc ndetse n’andi ya FIFA.

Icyiciro cya mbere cyo kubaka hoteli ya FERWAFA kirimo ibyumba 40, cyagombaga kurangirana na Kamena 2022

Uburyo FERWAFA yagize igitekerezo cyo kubaka iyi hoteli

Umushinga wo kubaka hoteli cyari igitekerezo cy’ingoma ya FERWAFA yari iyobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle hagati ya 2014 na 2018, aho binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, buri shyirahamwe ryatangaga umushinga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryariteramo inkunga.

FERWAFA yasabye gufashwa kubaka hoteli y’inyenyeri enye, yari kuba ifite ibyumba 88 ndetse ikaba yari yitezweho kuzungukira iri shyirahamwe, bikanagabanyiriza Leta umutwaro wo kwishyura amafaranga menshi mu zindi hoteli zifashishwa n’amakipe y’Igihugu mu mwiherero.

Yari kuba kandi inzira yo kwinjiriza Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru amafaranga menshi, kuko yari gukoreshwa mu bucuruzi butandukanye.

Iyi hoteli byari biteganyjwe ko izuzura itwaye hafi miliyari 4 Frw, aho 65% byari kuba ari amafaranga yatanzwe na FIFA mu gihe andi mafaranga yagombaga kuva mu nguzanyo cyangwa inkunga FERWAFA yari guhabwa n’andi mabanki y’imbere mu gihugu.

Muri Nyakanga 2017, nyuma y’inama idasanzwe ya CAF yabereye i Rabat muri Maroc, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc (FRMF), Fouzi Lekjaa, yasinyanye amasezerano na Nzamwita De Gaulle wayoboraga FERWAFA, yo gufasha mu kubaka iyi hoteli.

Maroc yari yemereye u Rwanda ko ruzahabwa miliyoni 2.25$ yagenerwaga na FIFA muri gahunda ya FIFA Forward, agahita ajya mu bikorwa byo kubaka hoteli ya FERWAFA.

Kugeza icyo gihe, kubaka hoteli byasaga n’ibishoboka cyane kuko FIFA yagombaga gutanga 65% naho Maroc igatanga 35%.

Byagenze gute kugira ngo iyi hoteli imare imyaka irindwi itaruzura?

Binyuze muri gahunda ya FIFA Forward 1, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryari ryageneye FERWAFA miliyoni 2$ yo gushyigikira uyu mushinga wa hoteli.

Binyuze kandi mu bwumvikane n’umubano wari hagati ya FRMF ya Maroc na FERWAFA, bemeye ko amafaranga yabo yo muri FIFA, angana na miliyoni 2.25$, azahabwa FERWAFA ikayakoresha mu kuzuza umushinga wayo wo kubaka hoteli.

Gusa, ntibyagenze uko byari byateganyijwe, ahubwo nyuma yo gushyirwaho ibuye ry’ifatizo na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino, ku wa 25 Gashyantare 2017, imirimo yahagaze nyuma y’umwaka umwe kandi yari igeze kuri 53%.

Ibi byaturutse ku kuba Maroc itaratanze inkunga yayo yari yemeye ndetse na FIFA ikaba yari gutanga andi mafaranga ari uko imirimo yo kubaka iyi hoteli igeze kuri 75%.

Habuze iki ngo FIFA na Maroc bitangire amafaranga ku gihe?

Kutabonekera igihe kw’amafaranga bari bemerewe na FIFA na FRMF ya Maroc ni byo byatumye imirimo yo kubaka iyi hoteli ihagarara kuva mu ntangiriro za 2018.

Ubwo imirimo yo kubaka iyi hoteli yari igeze muri 50%, FERWAFA yahaye FIFA inyemezabwishyu kugira ngo iyihe amafaranga yayemereye, na yo iyisaba kugaragaza aho izakura amafaranga ayifasha kugeza imrimo muri 70% kugira ngo itange ayo yemeye.

Byabaye ihurizo kuri FERWAFA yari imaze iminsi isa n’iyahebye amafaranga y’Abanya-Maroc. Kutabonekera igihe kw’amafaranga y’aba barabu byatewe n’uko byahuriranye no kuba iki gihugu cyariyamamarizaga kuzakira Igikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe amatora yari ateganyijwe mu mpeshyi ya 2018 ubwo habaga Igikombe cy’Isi mu Burusiya, bityo bikaba byari gufatwa nko gutanga ruswa ku bindi bihugu bizatora.

Amatora yabaye ku wa 13 Kamena 2018, yarangiye Maroc igize amajwi 65, itsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique byari byishyize hamwe, byo byagize amajwi 134.

Nyuma yaho, FERWAFA yongeye gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc ko ryabaha inkunga ryemeye kugira ngo umushinga ugezwe ku rwego FIFA yifuzaga ikabona kurekura amafaranga yayo. Byasaga n’aho Maroc ibigendamo gake kugeza ubwo impande zombi zahujwe n’abo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

FIFA yahuje impande zose kugeza byumvikanyweho ko Maroc itanga amafaranga ndetse n’uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru ku Isi, rwemera gushyigikira iyubakwa ry’iyi hoteli.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo