Ubuyobozi bwa Musanze FC bwatangaje ko rutahizamu wayo w’Umugande, Ben Ocen, ashobora kwitabazwa mu mikino izakina nyuma y’uwa Rayon Sports kuko yamaze gukira imvune yivurizaga muri Uganda.
Ben Ocen umaze ibyumweru bibiri iwabo, ni we mukinnyi rukumbi wa Musanze FC utazakina umukino wo kwishyura na Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro.
Imurora Japhet ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe ya Musanze FC yavuze ko uyu mukinnyi yamaze gukira imvune ndetse hari icyizere ko azatangira gukina vuba.
Ati "Yagize ikibazo cy’imvune mu ivi, yagombaga kuza mu gihe kingana n’iminsi 10 ariko byabaye ngombwa ko muganga amwongera iminsi itandatu, ashobora kugera mu Rwanda uyu munsi."
Yakomeje agira ati "Ngendeye ku byo tuvugana nubwo bitarajya mu bikorwa ariko yarakize, ashobora kuboneka nyuma y’umukino w’ejo."
Musanze FC izakirwa na Rayon Sports mu mukino wa 1/8 wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Gatatu saa Kumi n’ebyiri.
Umukino ubanza wahuje amakipe yombi mu ntangiriro z’uku kwezi, warangiye anganyije ubusa ku busa.
/B_ART_COM>