Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, abakunzi ba Rayon Sports bibumbiye muri fan club ya Gikundiro Forever Group bakoreye umuganda mu mudugudu wa Rugunga, Akagali ka Cyugara, Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, barasabana bamwe bahava biyemeje kuba abakunzi b’iyi kipe.
Iki ni igikorwa Gikundiro Forever ikora buri gihembwe bakagikorera hirya no hino mu gihugu mu turere dutandukanye bitewe na gahunda y’ibikorwa by’uyu muryango.
Kwifatanya n’abanyarwanda mu gukora umuganda rusange usoza buri kwezi ni kimwe mu bikorwa biyemeje kandi bihora no mu ngengabihe y’ibikorwa byabo.
Uyu wa gatandatu bari bahisemo ko bazitabirira kandi bagakora umuganda rusange mu Bugesera, umuganda wabereye ahamaze kuzura poste de santé ya Rugunga.
Bakoze umuganda wo gukuraho ibigunda byari bikikije iyo nyubako, gusiba ibonogo byakuwemo itaka, guharura utuyira tuhagana, no gukupakupa ibyatsi.
Uyu muganda kandi witabiriwe n’abaturage b’akagari ka Rugunga bayobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari, n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, Uwamugira Marthe ndetse n’abayobozi mu nzego z’umutekano zinyuranye.
Nyuma y’umuganda abakunzi ba Rayon sports bataramiye abitabiriye umuganda ndetse banabasangiza ibyishimo by’igikombe cy’amahoro baherutse kwegukana, bacinye umudiho mu ndirimbo zinyuranye harimo n’iza Rayon sports, bamwe muri abo baturage bahava biyemeje kuba abakunzi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Mu ijambo rye, Dr. Uwiragiye Norbert, umuyobozi wa Gikundiro Forever yabashishikarije kwitabira gahunda za leta no gukora umuganda ndetse yanabakangurire gahunda z’iterambere nko kwishyira hamwe no kujya mu matsinda yo kwizigamira, kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe no kugira isuku ku mibiri, ku myambaro no mu ngo zabo.
Yashoje abasaba kurushaho gukunda sport no gufana amakipe bakunda. Yasabye aba Rayon bari baraho kurushaho gufasha no gushyigikira ikipe yabo.
Nyuma y’uyu muganda, abagize Gikundiro Forever bagiye gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, banaremera umwe mu baharokokeye, bamugabira inka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, yasoje inama ya nyuma y’umuganda ashimira cyane abakunzi ba Gikundiro Forever abasaba ko uwo muco mwiza bawukomeza ko abana b’u Rwanda ari nabo maboko ya mbere y’ibanze.
Yabashimiye kandi asabira umugisha Rayon sports anavuga ko azi neza ko mu murenge ayoboye harimo abafana benshi ba Bugesera ariko harimo abakunzi benshi ba Rayos Sports.
Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, iba fan club ya mbere ya Rayon Sports yashinzwe.
Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza.
Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndetse bagiye babihererwa ibihembo bitanduka. Gikundiro Forver ninayo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.
Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.
Patrick Namenye, umunyamabanga wa Rayon Sports yitabiriye uyu muganda
Hagati hari umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza
Perezida wa Gikundiro Forever, Dr Uwiragiye Norbert
Bakoze umuganda mu mbuga ya Poste de Sante igiye korohereza abaturage kubona ubuvuzi hafi yabo
Hagati hari Habimana Epimaque, kapiteni wa Gikundiro Forever FC
Augustin ukuriye Siporo n’umuco muri Gikundiro Forever
Mbere yo gutangira ibiganiro bya nyuma y’umuganda babanje kuririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports
Dr Uwiragiye Norbert yashimiye cyane abayobozi n’abaturage bakoranye umuganda
Uwamugira Marthe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>