Biravugwa: Icyo FERWAFA izagenderaho ifata icyemezo cyo gusoza Shampiyona

Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika , CAF ryandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda babasaba kubabwira aho amarushanwa itegura ageze ndetse n’icyo bateganya gukora ngo asozwe, ngo icyo FERWAFA izagenderaho mu gufata icyemezo kizaturuka ku byemezo bya Guverinoma.

Tariki 28 Mata 2020 nibwo CAF yari yandikiye amashyirahamwe yose yo muri Afurika iyasaba kuyimenyesha uko imikino ya Shampiyona ndetse n’ibikombe by’igihugu bihagaze ndetse n’uko bateganya kubikora ngo Shampiyona n’ibikombe by’igihugu bisozwe. Bitarenze kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2020 nibwo FERWAFA igomba kuba yamenyesheje CAF uko umwaka w’imikino uzarangira.

Ku wa kane tariki ya 30 Mata 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, igamije kongera kwiga ku Cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda, yemeje ko hari imirimo imwe n’imwe yasubukurwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye kuri uyu wa mbere tariki 4 Gicurasi 2020. Muri iyo ariko ntiharimo ibijyanye n’imyidagaduro ndetse n’imikino.

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com avuga ko ngo icyemezo cya FERWAFA kizaboneka mu byumweru bibiri biri imbere ndetse kizashingira kucyo Guverinoma izaba yatangaje ku birebana n’izindi ngamba zatangazwa zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).

Amakuru avuga ko igisubizo FERWAFA igomba guha CAF ari uko nabo (FERWAFA) bazamenya neza ahazaza ha Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro mu byumweru bibiri biri imbere (kuko aribyo byari byatanzwe ngo habe hasubukuwe imirimo imwe n’imwe by’agateganyo).

Rwandamagazine.com yumvise ko ngo icyo gihe aribwo FERWAFA yazagendera ku ngamba zizafatwa, ikamenya niba Shampiyona isubukurwa ndetse ikarangira cyangwa se niba hazafatwa ikindi cyemezo cyo gusoza Shampiyona mu bundi buryo.

Shampiyona yari yahagaze tariki ya 14 Werurwe 2020, hamaze gukimwa imikino 24 ku makipe 8 naho andi nayo yari amaze gukina imikino 23.

Shampiyona yasubitswe APR FC iyoboye n’amanota 57 (mu mikino 23) . Rayon Sports ya kabiri yari ifite amanota 51 mu mikino 23.

Heroes FC yari ku mwanya wa 15 n’amanota 17 mu mikino 24 naho Gicumbi FC ariyo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 16 mu mikino 24.

Imikino y’igikombe cy’Amahoro yari igeze muri 1/4 cy’irangiza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo