Birashoboka ko u Rwanda rwakwakira isiganwa rya Formula One? Bisaba iki?

Bamwe mu Banyarwanda batangiye gutekereza ku buryo u Rwanda rushobora kwakira rimwe mu masiganwa y’imodoka nto zihuta ya “Formula One Grand Prix”. Ni nyuma y’uko ku Cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali, mbere yo kureba Grand Prix ya Singapore yegukanywe na Sergio Perez wa Red Bull Racing.

Ku bazi neza aho igitekerezo cyo kubaka Kigali Arena (ubu yahindutse Bk Arena) cyavuye, uyu munsi bakaba batekereza kubona u Rwanda rufite imihanda ikinirwamo Formula One, ntabwo baba bihuse cyane mu mitekerereze yabo.

Mu 2020, Masai Ujiri uyobora Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), yagarutse ku buryo mu myaka ishize yatumiye Perezida Kagame mu mukino wa NBA All Stars muri Canada, areba umukino hamwe n’irushanwa rya dunk [kwinjiza umupira mu gakangara unanabye kuri panier cyangwa uko abakinnyi barushanwa gushyira umupira mu nkangara babikorana amafiyeri].

Perezida Kagame ngo yari yicaye muri Arena, Masai akajya amureba buri kanya ariko agasanga yubitse umutwe. Ngo yaketse ko hari ikibazo gihari, niko kumubaza ibyabaye.

Perezida Kagame yongeye kubika umutwe ngo aramubaza ati “Bizasaba iki kugira ngo twubake Arena nk’iyi muri Afurika, mu Rwanda?”

Iyi nyubako yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, kuri ubu iri i Remera ndetse iri mu zimaze kwakira amarushanwa menshi muri Afurika kuva yubatswe mu gihe cy’amezi atageze ku munani igatahwa muri Kanama 2019.

Haba hagiye gukurikiraho F1 mu Rwanda?

Nk’igihugu gikataje mu iterambere no kwiha intego mu nzego zose cyane izijyanye n’ishoramari, kumva ko u Rwanda rwagira inzira zikinirwamo isiganwa ry’imodoka nto kandi zihuta rya Formula One ntabwo byaba ari ukujya kure cyane mu mitekerereze nubwo bisaba ubushobozi buhanitse.

Uyu munsi, u Rwanda rukataje mu bukerarugendo bushingiye kuri siporo ndetse ruri mu bufatanye n’amwe mu makipe akomeye i Burayi nka Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa. Ibyo byiyongeraho kwakira amarushanwa yo mu mikino itandukanye aho kuri ubu hategerejwe Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba mu 2025.

Imwe mu mpamvu ituma habaho ubu bufatanye bw’u Rwanda n’amakipe akomeye i Burayi, ni ugutekereza kure kugira ngo u Rwanda ruzabe igihugu gikize mu myaka iri imbere ndetse n’Abanyarwanda bagire ubushobozi buhagije bwo gukora ibyishimirwa n’abanyamahanga. Kuki Visit Rwanda itagaragara no muri F1?

Nta gushidikanya ko gutekereza Formula One byaba ari ukwegera cyane intego ziyemejwe. Iri siganwa ry’imodoka riri mu mikino yinjiza amafaranga menshi ku Isi mu kwamamaza bijanye n’ubukerarugendo. Imibare igaragaza ko mu 2021, ryakurikiranywe n’abasaga miliyari 1,55 kuri televiziyo.

53% by’abareba isiganwa rya Formula One ni ababa bavuye hanze y’igihugu ryabereyemo. Abafana n’amakipe baba muri hoteli, bagatanga amafaranga menshi mu bikorwa bitandukanye byaho. Ubushakashatsi bugaragaza ko hagati ya 2012 na 2015, kwakira isiganwa i COTA byinjije agera muri miliyari 2,8$ mu gace ka Austin, Texas.

Kuri ubu, F1 igira amasiganwa 23 abera mu bihugu bitandukanye, ku migabane itandukanye ariko ntirongera kubera muri Afurika nyuma yo kujya muri Afurika y’Epfo mu 1993.

Hari imijyi (ibihugu) ihora igaruka ku ngengabihe za buri mwaka za F1 ariko hari n’indi ivamo kubera ubushobozi aho hari ibura amafaranga yo kwishyura cyangwa igasanga ibyo yatakaza ntaho bihuriye n’ibyo yakwinjiza mu isiganwa.

Mu 2021, Umuyobozi Mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali, yavuze ko “isiganwa rya F1 rizagaruka muri Afurika mu myaka itanu iri imbere?” U Rwanda rwaryakira?

Perezida Paul Kagame aganira n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali

Perezida Kagame yanarebye Singapore GP yegukanywe na Sergio Perez

Uyu munsi, kugira ngo u Rwanda rwakire isiganwa rya F1 byarusaba kubanza kugira imihanda iri ku rwego rwo kwakira irushanwa nk’iri. Iyi mihanda iba mu byiciro bibiri ari byo Street Circuits (imihanda isanzwe minini, isaba kugendera ku muvuduko uringaniye no kunyuranaho bikaba gake) na Race Tracks (imihanda yabugenewe, abasiganwa bagendera ku mvuduko uri hejuru ndetse bakaba banyuranaho).

Ikinyamakuru Forbes kigaragaza ko impuzandengo y’amafaranga yishyurwa kugira ngo igihugu cyakire amasiganwa ya Formula One yari miliyoni 29.4$ (agera kuri miliyari 31 Frw) mu 2018.

Kuri ubu ageze ku mpuzandengo ya miliyoni 40$ ku mwaka, Qatar, Saudi Arabia na Azerbaijan bikishyura menshi (miliyoni 55$) naho Monaco GP ikishyura miliyoni 15$.

Ubushakashatsi bwakozwe na Formula Money bwagaragaje ko French GP na German GP zombi zishyurira hamwe miliyoni $44.8$ ku mwaka.

Amasiganwa mashya ya Miami na Las Vegas ntacyo yishyura. Impamvu ni uko F1 itwara amafaranga yose ayavamo yaba ayaguzwe amatike n’ay’abaterankunga.

33,6% y’amafaranga yinjizwa na Formula One ku mwaka, igendera mu kwamamamaza no kumenyekanisha amasiganwa. Impuzandengo ingana na miliyoni 40$ ku mpera z’icyumweru zabayemo isiganwa.

Gusa, hari imijyi isanzwe yakira amasiganwa yishyura amafaranga make ugereranyijwe n’asanzwe. Iyo irimo iyo mu Butaliyani, u Bwongereza, u Budage na Espagne, ariko biterwa n’igihe amasezerano ifitanye na F1 amara.

Amasiganwa yo mu mihanda isanzwe (street races) ni yo ahendutse kuyakira ugereranyije n’ay’imihanda yabugenewe (tracks) bisaba ko yubakwa.

F1 iheruka gukinirwa muri Afurika mu 1993 ubwo yaberaga muri Afurika y’Epfo

Icyiza cya ‘street races’ ni uko zifasha kumenyekanisha ibintu bitandukanye mu mujyi aho isiganwa rinyura ariko na zo zitwara menshi ugereranyije na ‘circuits zihoraho’ kuko bisaba kubaka ibintu bitandukanye bidahoraho no kwagura imihanda kugira ngo igere ku rwego rwifuza na F1.

Kuri aya masiganwa yo mu mihanda isanzwe, kwishyura abakozi babifitiye ubumenyi bitwara muri miliyoni 16$, kumenyekanisha isiganwa no kuryamamaza bigatwara miliyoni 6,5$ mu gihe kandi bisaba abakozi bagera muri 600. Abo ntibabariwemo 120 bashinzwe kuzimya no kurwanya inkongi n’aba ‘marshals’ 500 akenshi baba ari abakorerabushake.

Gukodesha ahicarwa n’abafana barenga ibihumbi 80 bareba isiganwa bitwara hafi miliyoni 14$ naho gushyiraho imbago n’uruzitiro hagamijwe umutekano bigatwara miliyoni 8$.

Ibindi bishobora gutwara agera muri miliyoni 6$ birimo inyubako zo gukoreramo, ibinyabiziga n’ibindi bikoresho ndetse n’andi miliyoni 4,5$ y’ibirimo ibikoresho bizimya umuriro bishyirwa muri buri metero 15.

Hejuru y’ibi, icya nyuma kiba ubwishingizi bw’isiganwa.

Hari ibihugu byinshi bisaba kwakira amasiganwa rya F1 ariko ibikomeza kuyakira ni byo bike. Ibirimo Koreya y’Epfo, u Buhinde na Turikiya ntibicyakira aya masiganwa kubera gusanga ayo bishoramo ntaho ahuriye n’ayo byinjiza.

Imibare igaragaza ko kubaka ahabera isiganwa rya F1 hashya bisaba hagati ya miliyoni 270$ na miliyari 1.5$.

‘Circuit’ ya Yas Marina i Abu Dhabi ni yo yatwaye menshi kugeza ubu kuko yuzuye itwaye miliyari 1.34$.

Amasiganwa mashya yakirwa kuri ubu asinya amasezerano y’imyaka 10, yishyura hafi miliyoni 48,9$ ku mwaka (bigatwara agera kuri miliyoni 396.2$ mu myaka 10) na miliyoni 575$ yo gutegura isiganwa (byose bikagera hafi muri miliyari 1$).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo