Bigoranye, Vision FC yatsinze Esperance, ikomeza kuyobora itsinda (AMAFOTO)

Ikipe ya Vision FC yatsinze bigoranye umuturanyi wayo Esperance 3-2 mu mukino wari ishiraniro, bituma ikomeza kuyobora itsinda.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Weurwe 2024 kuri Stade ya Mumena guhera saa cyenda. Mbere y’umukino, habanje gufatwa umunota wo kwibuka Rurangwa Nouru uheruka gutabaruka. Yabaye umutoza wagize uruhare mu gutangiza ’academie’ ya Vision ubwo yari igishingwa.

Esperance FC niyo yafunguye amazamu itsinda ibitego 2 mu minota ya mbere y’umukino, ibintu byatunguye cyane ikipe ya Vision FC.

Ibifashijwemo na rutahizamu wayo Mutebi Rachid, Vision FC yishyuye ibitego 2 yari yatsinzwe inatsinda icya gatatu. Mutebi Rachid yatsinze 2 muri uyu mukino ikindi gitsindwa na Mapema.

Gutsinda uyu mukino byatumye Vision FC ikomeza kuyobora urutonde mu itsinda rya kabiri n’amanota 43. Ikurikiwe na AS Muhanga ifite amanota 42. Espoir FC ya gatatu nayo ifite amanota 42 mu gihe Interforce ya 4 ifite amanota 30.

11 Esperance FC yabanje mu kibuga

11 Vision FC yabanje mu kibuga

Habanjwe gufatwa umunota wo kwibuka umutoza Rurangwa Nouru uheruka gutabaruka. Ni umwe mu bakoze akazi gakomeye ubwo Vision FC yari imaze gushingwa ndetse azwiho kuba yarazamuye abakinnyi benshi bakomeye barimo Kwizera Olivier, Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi (ubu ni umutoza), Nizeyimana Djuma, n’abandi benshi cyane

Esperance niyo yabanje gutsinda ibitego 2 mu minota ya mbere y’igice cya mbere

Muvunyi Felix, umutoza mukuru wa Vision FC

Uri hagati ni Bagambiki Abdallah bahimba Djazili, Managing Director wa Vision FC

Mutebi Rachid yishyuye igitego cya mbere anatsinda igitego cy’intsinzi

I bumoso hari Birungi John, umuyobozi akaba na nyiri Vision FC. I buryo hari Musabyimana Celestin wabaye mu buyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda ari Visi perezida wa FERWAFA ndetse akaba yaranakoze muri CAF

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo