Bigoranye, APR FC yatsinze Gorilla FC

Mugunga Yves yafashije APR FC gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Kiyovu Sports zihataniye igikombe.

Muri uyu mukino watangiye saa Sita n’igice kuri uyu wa Mbere, iminota 45 ibanza yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi nubwo yombi yabonye uburyo butandukanye.

Byasabye gutegereza umunota wa 66, Omborenga Fitina afungura amazamu ku mupira wari uteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina ubwo Mugunga Yves yari amaze gukinirwa nabi.

Nyuma y’iminota itanu, Gorilla FC yishyuriwe na Mohammed Bobo Camara warengeje umupira umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wari wasohotse.

APR FC yabonye igitego cy’intsinzi ku munota wa 83 ubwo Mugunga Yes yatsindishaga umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Manishimwe Djabel.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 63 ku mwanya wa mbere, irusha atatu Kiyovu Sports ifitanye umukino na Etoile de l’Est kuri uyu wa Mbere.

Mu mikino ibiri isigaye izakinwa mu kwezi gutaha, APR FC izahura na AS Kigali ndetse na Police FC mu gihe Kiyovu Sports izahura na Espoir FC ndetse na Marines FC.

Abakinnyi ba Gorilla FC babanje mu kibuga

Ababanjemo ku ruhande rwa APR FC

Mugunga Yves wagiye mu kibuga asimbuye, yafashije APR FC kubona amanota atatu yari ikeneye

Amafoto: Sendegeya Jules

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo