Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports ari mu gahinda gakomeye

Umurundi Bigirimana Abedi ukinira Kiyovu Sports ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha sekuru na nyirarume.

Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje aya makuru mu butumwa bwo kwihanganisha Bigirimana Abedi yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Yagize iti "Umuryango wa Kiyovu Sports twihanganishije umwe mu bakinnyi bacu, Bigirimana Abedi, wapfushije sekuru na nyirarume. Turamuzirikana mu masengesho yacu muri ibi bihe bikomeye."

Bigirimana Abedi aheruka gutorwa nk’Umukinnyi Mwiza wahize abandi mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2021/22 mu bihembo bya "Hyper Football Awards 2022".

Uyu mukinnyi wigaragaje muri Shampiyona aho yatsinze ibitego 11 mu mwaka wa mbere akinira Kiyovu Sports yigeze kwifuzwa na Yanga SC yo muri Tanzania ndetse ntibiramenyekana niba azakomeza gukina mu Rwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo