Beach Volleyball: U Rwanda rwatahanye umwanya wa kane muri Commonwealth Games

Ikipe y’Igihugu ya Beach Volleyball mu bagabo igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste yabaye iya kane mu Mikino ya Commonwealth iri kubera mu Bwongereza, ni nyuma yo gutsindwa n’Abongereza amaseti 2-0 (21-18, 21-15).

Ntagengwa na Gatsinzi ni bo Banyarwanda bari bitezweho kwegukana imidali mu Mikino ihuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth Games) nyuma yo kugera mu makipe ane yigaragaje kurusha ayandi.

Gusa, ntibahiriwe n’umukino w’umwanya wa gatatu bakinnye ku Cyumweru kuko batsinzwe n’Abongereza Javier na Joaquim Bello amaseti 2-0 (21-11, 21-12).

Muri ½ cyakinwe ku wa Gatandatu, Abanyarwanda bakoze amateka yo kugera bwa mbere muri icyo cyiciro, batsinzwe n’Abanya-Australia Chris McHugh na Paul Burnett amaseti 2-0 (21-18, 21-15).

Aba bakinnyi bo muri Australia ni bo begukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda Abanya-Canada Sam Schachter na Daniel Dearing amaseti 2-1.

Muri iyi Mikino ya Commonwealth iri kubera i Birmingham mu Bwongereza kuva tariki ya 28 Nyakanga, u Rwanda rwaserukiwe muri Beach Vollyeball, Gusiganwa ku maguru, Koga n’Amagare ariko kugeza ubu ruri mu bihugu 11 bitabonye umudali.

Kuva mu 2010 ubwo u Rwanda rwatangiraga kwitabira Imikino ya Commonwealth nta mudali ruratwara uretse uwa Bronze rwakuye i Bahamas mu 2017 muri Beach Volleyball mu Mikino y’Urubyiruko.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo