Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 yatsinzwe n’iya Misiri amanota 75-22 mu mukino wayo wa gatatu wo mu Itsinda B ry’Igikombe cya Afurika cya Basketball kiri kubera i Antananarivo muri Madagascar.
Muri uyu mukino wabaye ku Cyumweru, agace ka mbere karangiye Misiri iyoboye n’amanota 26-12.
U Rwanda rwihagazeho mu gace ka kabiri, buri kipe ikabonamo amanota 17, byatumye bajya mu karuhuko ari 43-29.
Misiri yazamuye ikinyuranyo mu gace ka gatatu kiva ku manota 14 kigera kuri 20 (62-42) mu gihe umukino warangiye kigeze kuri 23 (75-52).
Uyu wabaye umukino wa gatatu wikurikiranya Ikipe y’Igihugu yatsinzwe nyuma yo gutakaza imbere ya Mali ku wa Kane na Guinée ku wa Gatandatu.
U Rwanda rurasoza imikino yo mu Itsinda B rukina na Angola kuri uyu wa Mbere saa Munani.
Muri iri rushanwa, u Rwanda ruri mu Itsinda B hamwe na Mali, Misiri, Angola na Guinée.
Nyuma y’imikino imaze kuba, Misiri ni iya mbere n’amanota 7, ikurikiwe na Mali ifite 5 inganya na Guinée mu gihe Angola ifite ane imbere y’u Rwanda rwa nyuma n’amanota atatu.
Itsinda A riyobowe na Sénégal ifite amanota ane iyanganya na Madagascar mu gihe Algérie na Bénin zifite amanota abiri.
/B_ART_COM>