Basketball : U Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere rutsinze Cameroun (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo yabonye intsinzi ya mbere mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2023 aho yatsinze Cameroun amanota 59-52 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu Itsinda B, yigarurira icyizere cyo kurenga ijonjora rya gatatu mu gihe yari imaze imikino ine y’amarushanwa itabona intsinzi.

Ku wa Gatandatu, tariki 2 Nyakanga, mu nzu y’imikino ya BK Arena hari hakomereje imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, kizabera mu bihugu by’ u Buyapani, Indonesia na Philippine mu mwaka utaha wa 2023.

Ikipe y’ u Rwanda yakinnye na Cameroun, yabashije kubona intsinzi ya mbere mu ijonjora rya Gatatu, nyuma y’uko yari yatsinzwe imikino 3 y’ijonjora rya kabiri n’umikino wa mbere w’ijonjora rya gatatu wayihuje na Sudani y’Epfo ejo hashize.

Umutoza Check Sarr w’u Rwanda n’abakinnyi be bagerageje ibishoboka batanga Cameroun kwinjira mu mukino, batsinda amanota 10 ya mbere ikipe bahanganye itaratsinda na rimwe.

Mu gace ka mbere, William Robeyns na Kendall Gray bahiriwe no gutsinda imipira ya kure yatangaga amanota atatu, bituma ikipe y’u Rwanda isoza agace ka mbere iyoboye umukino n’amanota 19 kuri 7 ya Cameroun.

Mu gace ka kabiri, ubusatirizi bw’u Rwanda bwakomeje kongera imbaraga, bubasha kwinjiza amanota 19 kuri 7 ya Cameroun, byatumye ako gace karangira ikipe y’u Rwanda ifite intera nini y’amanota, aho yari yagwije 34 kuri 15 ya Cameroun.

Abakinnyi bavuye mu kiruhuko, ikipe y’igihugu ya Cameroun yagarutse mu mukino neza mu gace ka gatatu, ibasha kugabanya ikinyuranyo cy’amanota yatandukanyaga amakipe yombi, nubwo bitabujije ko u Rwanda rusoza ako gace ruyoboye umukino ku manota 48-35.

Agace ka kane k’uyu mukino kari indya nkurye, kuko gutsindwa ku ikipe y’u Rwanda byari gusobanura gusezererwa burundu mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2023, mu gihe kandi gutsindwa kwa Cameroun nabyo byayishyize aho ishobora gusezererwa.

Mu gace ka nyuma, William Narace na Paul Eboua ba Cameroon bagoye u Rwanda bagatsinda amanota umusubizo bagabanya ikinyuranyo ariko ntibyabahaye umusaruro mwiza kuko u Rwanda rwasoje umukino rutsinze ku manota 59-52.

Nyuma y’uyu mukino, amakipe ya Sudani y’Epfo na Tunisia ari kumwe n’ u Rwanda mu itsinda ’B’ nayo arisobanura nubwo yo yamaze kubona itike y’ijonjora rya kane ry’iyi mikino rizaba muri Gashyantare 2023.

Ikipe y’ u Rwanda izagaruka mu kibuga kuri iki Cyumweru, aho izacakirana na Tunisia uhereye saa 18:00, mu gihe Cameroon yo izaba ihanganye na Sudani y’Epfo iyoboye iri tsinda ku rutonde rw’agateganyo.

Kugira u Rwanda rugere mu ijonjora rikurikiraho, birasaba gutsinda Tunisia mu mukino wa nyuma kandi Cameroun ikaba itatsinze Sudani y’Epfo. Mu gihe Cameroon n’ u Rwanda basoza iyi mikino banyanya amanota, harebwa ikinyuranyo cy’amanota bagiye babona mu yindi mikino y’iri tsinda.

Amafoto: Shema Innocent

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo