Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 yatsinzwe n’iya Mali amanota 67-49 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda B ry’Igikombe cya Afurika cya Basketball kiri kubera i Antananarivo muri Madagascar.
Muri uyu mukino w’iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kanama 2022, agace ka mbere karangiye Mali yatsinze amanota 16-11.Mu gace ka kabiri, Mali yatsinze 22-14, mu ka gatatu itsinda 16-8 mu gihe gace ka kane yatsinze 16-13 nyuma yo kuzamura imikinire ku Ikipe y’u Rwanda.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Dick Rutatika Sano na Kwizera Hubert Sage batsinze amanota 13 muri uyu mukino mu gihe Amadou Doumbia wa Mali yatsinzemo 24.
Nyuma y’umukino, Murenzi Yves utoza Ikipe y’Igihugu yavuze ko batsinzwe kubera igihunga cyagaragajwe no gutakaza imipira myinshi imbere ya Mali ifite igikombe giheruka gukinirwa mu 2020.
Ati “Birababaje kuko dutakaje umukino twari dufite. Urebye Mali nta kintu yakinnye uretse gusa imipira twataye ubwacu kuko twakoze ‘turn-overs’ 30, ni myinshi mu mukino.”
Yakomeje avuga ko kandi bananiwe gukina imipira ivuye ku nkangara kuko bayitsinzwemo amanota 17 mu gihe ku yo batakaje havuyemo amanota 23 ku ruhande rwa Mali.
Ati “Ntabwo ari bibi kuko Mali ni ikipe ifite igikombe kandi iyo ukoze amakosa iragukosora. Ni ukugenda abakinnyi tukabereka amashusho y’uyu mukino, dufite amahirwe ejo nta mukino dufite .Tuzagerageza kubikosora mu myitozo, biriya by’igihunga tubikosoye, imikino ikurikiraho twakwitwara neza.”
Ikipe y’u Rwanda yagiye ifite intego yo gusoza mu makipe abiri ya mbere ariko ibyo birasaba “kubanza kubona itike ya ¼“ nk’uko Murenzi Yves yabigarutseho.
Mu wundi mukino wabaye mu Itsinda B, Angola yatsinzwe na Misiri amanota 69-43.
U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Gatandatu ruhura na Guinée.
Muri iri rushanwa, u Rwanda ruri mu Itsinda B hamwe na Mali, Misiri, Angola na Guinée.
Itsinda A rigizwe na Madagascar, Sénégal, Algerie na Bénin.
/B_ART_COM>