Basketball: Ingimbi z’u Rwanda zatsinzwe umukino wa kabiri mu Gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 yatsinzwe n’iya Guinée amanota 64-44 mu mukino wayo wa kabiri wo mu Itsinda B ry’Igikombe cya Afurika cya Basketball kiri kubera i Antananarivo muri Madagascar.

Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwitwaye neza mu gace ka mbere karangiye rutsinze amanota 19-13 mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka hasiyemo ikinyuranyo cy’amanota atatu (26-23).

Guinée yarushije u Rwanda mu gace ka gatatu karangiye iyoboye n’igiteranyo cy’amanota 48-40 mu gihe aka kane karangiye ikinyuranyo kigeze ku manota 20 (64-44).

Murenzi Yves utoza Ikipe y’Igihugu yavuze ko batangiwe kugorwa cyane mu gace ka gatatu biturutse ku kutugarira bikwiye.

Ati “Ndababaye kuko Guinée yari ikipe itsindika, ariko ni uko byagenze. Iyo umutoza atanze amabwiriza abakinnyi ntibayakurikize ni ikibazo. Ni abana, baracyakeneye gukina cyane kugira ngo bamenyere.”

Uyu wabaye umukino wa kabiri Ikipe y’Igihugu yatsinzwe nyuma yo gutakaza imbere ya Mali ku wa Kane.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku Cyumweru saa Kumi n’igice ruhura na Misiri mu gihe ruzasoreza kuri Angola ku wa Mbere saa Munani.

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruri mu Itsinda B hamwe na Mali, Misiri, Angola na Guinée.

Itsinda A rigizwe na Madagascar, Sénégal, Algerie na Bénin.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo