Basketball: Ingimbi z’u Rwanda zasezerewe mu Gikombe cya Afurika zitsinzwe imikino yose

Ikipe y’Igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 18 yasezerewe mu Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Madagascar nyuma yo gutsindwa imikino ine y’amatsinda.

Iri rushanwa ryatangiye tariki ya 4 Kanama, ryahuje ibihugu icyenda birimo Mali, Misiri na Angola zifite amazina akomeye muri Basketball y’abakiri bato.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Kanama, u Rwanda rwatsinzwe umukino wa nyuma wo mu Itsinda B rwahuyemo na Angola ku manota 66-55, byatumye rusezererwa nta mukino rutsinze kuko rwatakaje kuri Mali, Guinée na Misiri.

Irushanwa rirakomeza muri 1/4 aho amakipe umunani yarenze amatsinda azishakamo ane agera muri 1/2.

Nyuma yo gutsindwa na Angola, Murenzi Yves utoza Ikipe y’Igihugu yavuze ko atishimiye uko irushanwa ryabagendekeye.

Yagaragaje ko imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye umusaruro uba mubi ari ukubura umukinnyi wugarira ufite inararibonye ku buryo abasha gukinisha bagenzi be.

Yongeyeho ko ikipe ye yabuze inararibonye ryo gukina amarushanwa akomeye nk’iryo barimo.

Ati "Abakinnyi bakeneye imikino myinshi kugira ngo bakore amakosa banakosorwe mbere yo kujya mu irushanwa rikuru nk’iri."

Imikino ya 1/4 iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022.

Amakipe yageze muri icyo cyiciro ni Mali, Misiri, Guinée, Angola, Madagascar, Sénégal, Algérie na Bénin.

Amakipe abiri ya mbere azamenyekana tariki ya 14 Kanama ni yo azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 19 kizabera i Debrecen muri Hongrie mu 2023.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo