Basketball: Abanyarwanda basabwe kuba inyuma y’Ikipe y’Igihugu ishaka itike y’Igikombe cy’Isi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA), ryasabye Abanyarwanda kuzitabira imikino igiye kubera muri BK Arena hagati ya tariki ya 1 n’iya 3 Nyakanga, no gushyikira Ikipe y’Igihugu iri gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2023.

Ibihugu umunani byo muri Afurika bigabanyije mu matsinda A na B ni byo biri i Kigali aho bigiye gukina icyiciro cya kabiri ‘Window 2’ cyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball kizaba mu 2023.

U Rwanda ruri mu Itsinda B hamwe na Sudni y’Epfo, Cameroun na Tunisia mu gihe Itsinda A rigizwe na Mali, Cap-Vert, Uganda na Nigeria.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), Jabo Landry, yavuze ko imyiteguro y’Ikipe y’Igihugu muri iyi mikino izaba hagati ya tariki ya 1 n’iya Nyakanga igeze kure kuko imaze iminsi ikina imikino ya gicuti.

Ati "Imyiteguro iri kugenda neza, Ikipe y’Igihugu yagarutseho hano ivuye mu mikino ya gicuti mu Misiri, aho twakinnye imikino itatu, dutsinda ibiri, dutsindwa umwe. Ni ukuvuga ko ibitaragenze neza ni byo turi gukosora ubu, turacyafite iminsi itatu yo gukosora ku buryo ku wa Gatanu tuzaba tugeze ku 100%, tugatangira imikino tumeze neza."

Mu mikino ya gicuti u Rwanda rwakiniye mu Misiri, rwatsinze Uganda amanota 84-45, rutsindwa na Misiri 69-58 mu gihe rwatsinze Jordanie amanota 61-51.

Ikipe y’Igihugu yaraye itsinze kandi Cap-Vert amanota 85-74 mu mukino wa kane wa gicuti wabereye muri BK Arena ku wa Kabiri.

Abajijwe ku cyizere Abanyarwanda bagira, cyane ko imikino iheruka yasize u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu Itsinda, Jabo yavuze ko hari impinduka nyinshi zaba mu Ikipe y’Igihugu ku buryo kuri iyi nshuro hari icyizere cyo kwitwara neza.

Ati "Bitewe n’uko twitwaye muri Sénégal muri ’Window’ ishize, hari byinshi cyane byakosowe ku buryo ufashe Ikipe yagiye muri Sénégal ukayigereranya n’iyi, ihari none, ubona ko harimo impinduka ku kigero cya 70%. Ibyo byose byagiye bihinduka bizadufasha kwitwara neza kuruta uko twitwaye ubushize."

Ku bijyanye n’imyiteguro rusange y’Irushanwa, uyu muyobozi yavuze ko iri kugenda neza, asaba Abanyarwanda kuzitabira iyi mikino kugira ngo bashyigikira ikipe yabo.

Ati "Imyiteguro muri rusange iri kugenda neza, icyo dusaba Abanyarwanda ni ukuza gushyigikira Ikipe yacu, dukeneye cya gitego cy’abafana. Tuzakina iminsi itatu; tariki ya 1, iya 2 n’iya 3 Nyakanga. Turasaba buri Munyarwanda wese azaze ashyigikire Ikipe yacu, twitware neza."

Yavuze kandi ko ibiciro bidakwiye kuba imbogamizi kuko itike umuntu azaba yaguze izamufasha kwitabira ibindi bikorwa bizabera muri BK Arena birimo n’ibitaramo.

Ati "Itike ya nyuma ni 8000 Frw bitewe n’ibiba bisabwa kugira ngo tubashe kwakira amarushanwa nk’aya, dukorana n’abandi bafite ibindi bikorwa birimo ibitaramo ku buryo itike yacu ishobora kukujyana no mu bindi bikorwa bizaba biri kubera hiryo no hino. Navuga ko igiciro kiringaniye."

Buri munsi hazajya hakinwa imikino ine ndetse ibiciro byo kwinjira kuri iyo mikino yose bizaba ari 8000 Frw, 15000 Frw na 25000 Frw. Itike igurwa umuntu anyuze kuri ticqet.rw.

Amakipe atatu ya mbere muri buri tsinda ni yo izakomeza mu kindi cyiciro.

Ikipe y’Igihugu yatsinze imikino itatu ya gicuti muri ine yakinnye

U Rwanda rwatsinze Cap-Vert mu mukino wa kane wa gicuti wabaye ku wa Kabiri

Jabo Landry ushinzwe ibikorwa bya FERWABA, yavuze ko imyiteguro igeze kure ndetse Ikipe y’Igihugu itanga icyizere

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo