Banejejwe no kongera guhura na Jimmy Gatete no kugera ku bubiko bw’ibikombe bya APR FC

Abafana ba APR FC banejejwe no kongera guhura n’umunyabigwi mu ikipe yabo ya APR FC ndetse akaba n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange, baraganira banafata amafoto mu buryo wabonaga bishimiye cyane, abandi ndetse bishimira kubona akabati kabitsemo ibikombe byose ikipe yabo imaze kwegukana.

Hari kuri iki cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024 ubwo APR FC yakoraga ibirori byo kwishimira igikombe cya shampiyona yari imaze guherarwa kuri Kigali Pele Stadium mu birori byari biryoheye ijisho.

Ibirori byo kwishimira iki gikombe byabereye ku cyicaro gikuru cy’iyi kipe giherere ku Kimihurura.

Uretse gusangira no gusabana, abafana ba APR FC bishimiye ko bongeye kubona imbona nkubona Jimmy Gatete, baraganira barasabana, banafata n’amafoto y’urwibutso.

Ni ibirori byitabiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF Chief of Defence Staff (CDS)), akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, General Mubarakh Muganga ndetse n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi. Hari kandi Umuyobozi wa APR FC, Col. Richard Karasira n’abandi bayobozi batandukanye muri iyi kipe hamwe n’abandi bafana ba APR FC mu nzego zose.

Umukino warangiye APR FC yanganyije na Amagaju FC igitego 1-1, yegukana Igikombe cya Shampiyona idatsinzwe, kikaba icya gatatu yegukanye yikurikiranya.

Ikipe y’Ingabo yasoje Shampiyona ifite amanota 68, aho irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 11.

Muri ibi birori, Gen.Mubarakh Muganga yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutegura ibirori byabereye kuri Stade kugeza n’uko umunsi wari uteguye mu kwiyakira. Yashimiye cyane abafana, ariko abaha umukoro ko uko bari benshi kuri Kigali Pele Stadium ari nako bagomba kuzajya baba ari benshi muri Stade Amahoro yamaze kuvugururwa.

Jimmy Mulisa na Jimmy Gatete, abanyabigwi ba APR FC bari bitabiriye umuhango wo gushyikirizwa igikombe cya Shampiyona

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda , RDF Chief of Defence Staff (CDS), akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, General Mubarakh Muganga (i buryo) ndetse n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi (i bumoso) bari muri uyu muhango wo kwishimira igikombe cya Shampiyona yegukanye...Hagati hari Jimmy Gatete wishimiye guhura n’aba bayobozi bakomeye ba APR FC yakiniye akanayibera umunyabigwi

I bumoso hari Gatete Thomson ukuriye ubukangurambaga bw’abafana mu Mujyi wa Kigali naho i buryo ni Rukaka Steven, Visi Perezida w’abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali...Bari baje kwishimira igikombe banishimira imifanire yo ku rwego rwo hejuru mu birori byabereye kuri Kigali Pele Stadium, imwe mu ntego bihaye ubwo batorwaga

N’abana bishimiye gukora ku gikombe cya APR FC

Yashimishijwe cyane no kugera ahabitse ibikombe byose ikipe ye yegukanye ndetse na Rwandamagazine ikamufata aka gafoto azajya yereka abazamukomokaho bose

Bahati Bonny, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana akaba na Visi Perezida w’abafana ba APR FC mu Ntara y’i Burasirazuba yishimiye iki gikombe