Bamwe bazanye indabo, abandi uduseke...APR FC ivuye muri Kenya yakiriwe Cyami! (PHOTO+VIDEO)

Nyuma y’uko APR FC yegukanye igikombe cy’imikino ya Gisirikare (Military games) yaberaga muri Kenya , itsinze imikino 3 igatsindwa umwe, iyi kipe yakiriwe nk’abami n’abafana ba APR FC babashimiye uko bitwaye mu buryo wabonaga butari busanzwe bumenyerewe ku bafana b’iyi kipe.

Tariki ya 11 Kanama 2019 nibwo APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, yitabiriye imikino ya Gisirikare yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba yatangiye tariki ya 13 Kanama, igasozwa tariki ya 23 Kanama 2019. Ingabo z’u Rwanda (RDF) zari zifite amakipe azihagarariye mu mikino inyuranye. APR FC yo yari ihagarariye RDF mu mupira w’amaguru.

Mu mikino 4, APR FC yabashije gutsinda ingabo za Tanzania, iz’ Burundi, na Uganda, itsindwa na Kenya ku mukino wo gusoza iri rushanwa ariko ntibyayibuza kwegukana igikombe kuko yasoje ariyo ifite amanota 9, ikurikiwe na Kenya yari ifite amanota 7, Tanzania igira amanota 6, Uganda igira amanota 4 naho U Burundi busoza bufite amanota 3.

Abafana ba APR FC bari bacyereye kwakira ikipe yabo bitwaje ibiseke n’indabo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019 nibwo APR FC yagombaga kugaruka mu Rwanda. Abafana bayo bari bacyereye kuyakirana urugwiro no kwakira icyo gikombe ikuye hanze y’igihugu.

Ugihinguka ku kibuga cy’indege cya Kanombe, wakirizwaga umudiho w’indirimbo zo gushimira APR FC kuba itahanye igikombe ikuye mu mikino ya gisirikare yaberaga muri Kenya. Abafana b’iyi kipe bemeye gutegereza hafi amasaha 3 ngo bakire ikipe yabo.

Bwa mbere bari babwiye ko indege iri bugere ku kibuga cy’indege saa tatu n’igice ariko ab’inkwakuzi bari bahageze saa mbiri n’igice hato ngo hatagira ikibacika. Gusa amasaha indege yagombaga kuziraho yahindutse, babwirwa ko iri buhagere saa sita z’ijoro, bakomeza gutegereza ariko bacinya akadiho.

Zone 1, Umurava y’i Muhanga, Zone 5 (Online fan Club), Intare za APR FC, Gitinyiro Fan Club, Kicukiro Fan Club n’izindi zinyuranye zari zohereje abazihagararira.

Benshi bari bitwaje indabo ariko hari n’umugore umwe wari wazanye uduseke twanditseho amazina y’abakinnyi 3: Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Sugira Erneste.

Abaganiriye na Rwandamagazine.com bahurije ku kuba ikipe yabo yarabahaye ibyishimo itwarira igikombe muri Kenya ariko ngo ni igikombe cyatumye bagira icyizere ko ikipe yabo ihagaze neza bityo ko yazitwara neza muri ‘Saison’ igiye gutangira nubwo iy’ubushize batagize igikombe na kimwe begukana.

Bamwe banashimye cyane abatoza bashya bafite, cyane cyane umutoza mukuru Adil kuba yarabashije gufasha rutahizamu Sugira Erneste kongera kubona inshundura, akaba anavuye muri iyo mikino ya gisirikare ariwe watsinze ibitego byinshi (4).

Kera kabaye ikipe yaje, bayakiriza amashyi y’urufaya n’indabo

Ku isaha ya saa sita irenzeho iminota mike nibwo ikipe ya APR FC n’izindi zari zihagarariye RDF mu mikino ya gisirikare zageze ku kibuga cy’indege i Kanombe. Ntabwo bazanye na Staff y’iyi kipe kuko bo bari bahageze mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Abafana bakoze imirongo 2, abakinnyi bagenda bacamo ariko bigeze kuri Sugira Erneste biba akarusho kuko bamuririmbye kugeza ageze ku modoka.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Rwandamagazine.com , Sugira Erneste yavuze ko yashimishijwe n’uburyo bakiriwe n’abafana na we abasezeranya kuzabatsindira ibitego byinshi muri Shampiyona.

Ati " Turishimye cyane nyuma y’uko dutwaye igikombe mu mikino ya Military Games nkuko abafana babidusabaga. Badutumye igikombe, turakibazaniye , urumva ni ibyishimo byinshi cyane kandi ndakeka ko n’ibindi tuzabitwara dufatanyije nabo…

Kwakirwa n’abafana gutya mbyakiriye neza kandi nabo ndabishimiye nkuko nabo banyishimiye , bikomeze gutya ,…muri shampiyona ndabizeza ibitego, nta kindi bankeneyeho."

Yunzemo ati " Kuba narabaye ‘top scorer’ (uwatsinze ibitego byinshi), ndashimira Imana, abafana nabo bambaye hafi ntabwo bantereranye cyane ko burya iyo umwana ari uwawe , akagira ibibazo ntabwo umutererana ahubwo umuba hafi nicyo cyamfashije kwitwara neza."

Kwitwara neza ariko ngo hariho n’uruhare rw’umutoza mushya wa APR FC Muhamed Adil Errade.

Ati " Nabyo navuga ko birimo kuko ni umutoza mwiza wamfashije kuko niba narageraga imbere y’izamu 5 ngahusha 5, ariko ubu ndahagera 3 ngatsinda 2 , nahagera 1 ngatsinda 1."

Iyi mikino ya Gisirikare yashyizweho mu masezerano yasinywe mu 1998, akavugururwa mu 2001.

Aya masezerano y’ubufatanye yarimo guhana amahugurwa ya gisirikare, gusabana no kumurika imico y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi mikino yabaye bwa mbere mu 2005, yaherukaga kubera muri Kenya mu 2013.

Uyu yari yazaniye Mutsinzi Ange, Manzi Thierry na Sugira uduseke mu rwego rwo kubashimira no kubereka urukundo abakunda

PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Niyigena safari

    Turabashyigikiye nibaze dukore umuti

    - 26/08/2019 - 23:21
  • avsdvdv

    Ndabona abafana bari banyotewe intsinzi! Twizere ko bazerekana ko bashobora no gutsinda mu Rwanda, atari mu myiyereko gusa.
    Intsinzi iraryoha.

    - 27/08/2019 - 07:51
Tanga Igitekerezo