Kuri uyu wa Kane taliki 19 Gicurasi 2022, ubuyobozi bwa BAL, abakinnyi b’amakipe yitabiriye imikino ya nyuma batangije igikorwa cyo gutera ibiti muri gahunda ya BAL yo kurengera ibidukije “BAL Green Initiative”.
Iki gikorwa cyabereye mu cyanya cyahariwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima gifite ubuso bwa hegitari 21 giherereye i Masaka “Umusambi Village” aho hitabiriye amakipe 4 ari yo REG BBC (Rwanda), Petro de Luanda (Angola), AS Salé (Maroc) na FAP (Cameroun). Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Gicurasi 2022 andi makipe 4 ari yo US Monastir (Tunisia), Cape Town Tigers (South Africa), Zamalek (Misiri) na SLAC (Guinea) na yo azakora iki gikorwa.
Iyi gahunda yo gutera ibiti yatangijwe na BAL ku bufatanye n’umufatanyabikorwa “New Fortress Energy”, Kompanyi ikora ibijyanye n’ingufu.
Dr. Nsengimana Olivier uhagarariye ihuriro Nyarwanda ry’abashinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima yavuze ko iki cyanya cyabayeho kubera ibikorwa byo kwita ku misambi yagiye ikurwa mu ngo ndetse no kungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yakomeje avuga ko BAL biyemeje kubungabuga ibidukikije aho batangije igikorwa cyo gutera ibiti .
Ati : “Biyemeje ko uko bateye amanota 3 havamo ibiti bitatu, uyu munsi twakoze igikorwa cyo gutera utwo duti kugera dukuze nyuma tuzabitere tubyiteho kugira go tubugabunge ibidukije.”
Dr. Nsengimana Olivier avuga ko buri wese afite uruhare mu kubungabunga ibidukikije. Ati : “Aha twagaragaje ko siporo ishobora kugira uruhare mu kubungabunga ibidukije ko atari ukwishimisha gusa. Iki gikorwa rero gikwiye kubera abandi urugero.”
Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall yatangaje ko batangije iki gikorwa kugira ngo bumve neza ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’akamaro ko gutera no kwita ku biti hagamijwe kugabanya ubutayu no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Akomeza ko imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka ku bukungu bw’Isi muri rusange by’umwihariko ku iri Afurika.
Amadou Gallo Fall yavuze ko muri iyi gahunda uko buri mukinnyi atsinze amanota 3 ari ibiti bitatu baba bagomba gutera. Akomeza avuga ko ubu muri BAL 2022 aho imikino igeze ko hatsinzwe amanota 3 inshuro 392 bihwanye n’ibiti 1176.
Ikipe ya AS Salé yo muri Maroc ni yo iyoboye amakipe yatsinze amanota 3 inshuro nyinshi zigera kuri 63 bihwanye n’ibiti 189 naho umukinnyi watsinze amanota 3 ishuro nyinshi (21) ni Terrel De Von Stoglin (AS Salé ) zihwanye n’ibiti 63.
Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall avuga ko Basketball na siporo muri rusange ari umusemburo w’iterambere ko hamwe n’iyi gahunda, intego bafite atari ugukangurira abantu gusa ahubwo ko banagira uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi akaba ari umusanzu ukomeye mu iterambere rirambye muri Afurika.
Iyi gahunda ya BAL na New Fortress Energy ubwo yatangizwaga muri 2021 banafatanyije na “Trees for the Future” aho bamaze gutera ibiti birenga miliyoni 225 ku Isi hose abakaba bafite gahunda yo kugeza muri 2030 bamaze gutera ibiti bigera kuri miliyari.
/B_ART_COM>