Bakina bya gishuti, Vision yatsinze Nkombo FC (AMAFOTO)

Ikipe ya Vision FC yatsinze 2-0 iya Nkombo FC mu gihe zombi zikomeje kumenyereza abakinnyi bashya bitegura shampiyona y’umwaka wa 2024/2025.

Ni umukino wabereye ku Mumena kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024 ku Mumena. Vision FC iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere iri kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere naho Nkombo FC iri kwitegura gukina icyiciro cya kabiri nyuma y’uko ubuyobozi bwayo buguze ikipe ya Ivoire Olympic.

Vision FC iri gutozwa n’Umwongereza Calum Shaun Salby wakiniye Barnsley FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza akaba yaranatoje Etincelles FC muri 2020.

11 Nkombo FC yabanje mu kibuga

11 Vision yabanje mu kibuga

Marchal Real Estate, umufatanyabikorwa wa Nkombo FC bagufitiye ibibanza bya make mu bice bitandukanye by’igihugu

Jean Paul utoza Nkombo FC

Calum Shaun Salby Wakiniye Barnsley FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza akaba yaranatoje Etincelles FC muri 2020, niwe uri gutoza Vision FC

Lydia, umunyamabanga akaba anashinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Nkombo FC

Lydia aganiriza abakinnyi

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo