Bakina bya gishuti, u Rwanda rwanyagiwe na Algeria

Mu mukino wa nyuma utegura CHAN 2018Amavubi y’u Rwanda yanyagiwe na Algeria ibitego 4-1.

Ni umukino wakinywe kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2018 guhera saa cyenda n’igice ku isaha y’i Kigali. Algeria niyo yafunguye amazamu ku munota wa 10 ku gitego cyatsinzwe na Farouk Chafai. Ku munota wa 22, Mohamed Lamine yatsinze icya 2 cya Algeria. Ku munota wa 29, Algeria yatsinze icya 3 cyatsinzwe nanone na Farouk Chafai.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Antoine Hey yakoze impinduka enye, aho Savio Nshuti yasimbuye Mico Justin, Faustin Usengimana fmasimbura Manzi Thierry, Ally Niyonzima asimbura Amran Nshimiyimana, naho Omborenga Fitina asimbura Eric Iradukunda.

Ku munota wa 79, Amavubi yaje kubona igitego kimwe cy’Amavubi cyatsinzwe na Mubumbyi Bernabé, umukino uri hafi kurangira ku munota wa 87, El Habib yaje gutsindira Algeria igitego cya kane.

Mu mikino itatu ya gicuti irangiye Amavubi atsinzwe ibitego bitanu, atsinda bibiri, abona n’ikarita imwe itukura.

Irushanwa rya CHAN 2018 rizatangirira ku ya 12 Mutarama kugeza iya 4 Gashyantare 2018.

U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Libya, Nigeria na Guinée Equatoriale. Umukino warwo wa mbere ruzawukina tariki ya 15 Mutarama na Nigeria; rukurikizeho Guinée Equatoriale tariki 19, rusoreze kuri Libya tariki 23 Mutarama 2018.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo