Mu mukino wahuje ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA na Hotels za Marriott na Four Points by Sheraton, RBA yatsinze 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade Mumena.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024 wakirwa na Marriott na Four Points Hotels. RBA yatsindiwe na David Mugaragu ku munota wa 35 kuri Penaliti, Ishimwe R. Yves ku munota wa61 atsinda icya kabiri kuri coup franc naho icya gatatu gitsindwa na Munyabarenzi Emmanuel wa 79.
Abayobozi b’izi Hotels babanje gusuhuza abakinnyi b’amakipe yombi
11 Marriott na Four Sheraton Hotels babanje mu kibuga
11 RBA yabanje mu kibuga
Kwizigira Jean Claude niwe mutoza wa RBA
Nkotanyi Job kapiteni wa Marriott na Four Points by Sheraton ni nawe rutahizamu ariko yari acungiwe hafi cyane
Uretse gutsinda igitego, Mugaragu David, yananyuzagamo akerekana ko yigeze kuwuconga
King James ari mu barebye uyu mukino
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>