Ikipe y’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda, RBA, yatsinze 1-0 ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine,. Peteroli na Gaze mu Rwanda, RMB)( Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board) mu mukino wa gishuti.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 20 Gicurasi 2022 muri Cercle Sportif de Kigali guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba.
Hari mu mukino wa gishuti wahuje ibi bigo byombi mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ihuza ibigo bya Leta n’ibyigenga itegurwa na ARPST.
Mu mikino ibanza ya shampiyona ya ARPST, Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board yari yatsinze imikino itatu mu mikino itanu bakinnye. Banganyije umukino umwe batsindwa umwe. Batsinze ibitego 17, binjizwa 4.
Kuri uyu wa gatanu bitegura imikino yo kwishyura bipima na RBA nayo isanzwe ikina iyi mikino ya ARPST.
Umukino wahuje impande zombi warimo ishyaka ndetse witabiriwe na bamwe mu bayobozi bo mu bigo byombi bari baje kureba urwego amakipe yabo agezeho.
Didier wa RBA niwe watsinze igitego rukumbi cyatandukanyije amakipe yombi.
Imikino, uburyo bwo kumenyekanisha ikigo
Shyerezo Munyampundu umuyobozi w’ikipe ya RMB wanagize uruhare rukomeye ngo uyu mukino ube, yabwiye Rwandamagazine.com ko imikino ari kimwe mu buryo bwo kumenyekanisha ikigo ndetse n’ibyo gikora.
Ati " Ku isi yose, ubu imikino ni umuyoboro ukomeye w’ubutumwa runaka. Nk’uku tuba twaje, hakaza abafana, gutanga ubutumwa biroroha cyane, bakahava bamenye icyo urwego rwacu rukora kandi banidagaduye."
" Noneho by’akarusho gukina n’urwego rw’itangazamakuru bidufasha ko bagenda nabo basobanukiwe ibyo dukora neza , bakabigeza ku babakurikira. Birumvikana rero ko RBA na RMB ari abafatanyabikorwa ba hafi cyane.
"
Yunzemo ati " Ni muri urwo rwego dutegura imikino nk’iyi kandi tubona intego y’ikipe y’ikigo cyacu igerwaho kandi tunashimira ubuyobozi budahwema kudushyigikira."
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwatangiye ku gihe cy’Abakoroni (ahagana muri 1930) ariko ikigo cya Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board cyashinzwe muri 2017.
Kugeza ubu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni bimwe mu byinjiriza akayabo u Rwanda.
Kugeza ubu mu Rwanda hacukurwa amabuye y’agaciro atandukanye arimo Coltan, Gasegereti , Wolframu na Zahabu yatangiye gucukurwa mu Rwanda muri 2019 ndetse n’ayandi.
11 RMB yabanje mu kibuga
11 RBA yabanje mu kibuga
Mugaragu David umwe mu bakinnyi bakomeye ba RBA, yabanje hanze kubera kuza acyerewe
Aho yagiriyemo yabazengereje anatera umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu
Bamwe mu bayobozi muri RMB bari baje kureba uyu mukino bishimiye uko ikipe yabo yakinaga biyemeza gukomeza kuyishyigikira
Didier watsindiye RBA.... Yakunze guhangana cyane na Kazindu Hyacinthe, myugariro wa RMB akaba na Team manager w’iyi kipe
Kwizigira Jean Claude , umutoza wa RBA mu kazi !
Kabano Franco Nizeyimana , umutoza wa RMB na we ntiyari yicaye
Pacifique Abimana ushinzwe ibidukikije muri RMB yikojeje mu kibuga abakinnyi bavuyemo ngo arebe niba koko mu kibuga biba bikomeye
Shyerezo Munyampundu, umuyobo w’ikipe ya RMB ndetse akaba yaragize uruhare
runini ngo uyu mukino ube akaba n’umwe mu bakinnyi ba RMB
Kamuhanda Benoit, umutoza wungirije wa RMB na we yagiye mu kibuga anaganiriza abakinnyi
Umukino urangiye, baganiriye bishimira urwego ikipe igezeho
Umupira si intambara...Nyuma y’umukino, Franco asabana na Mourinho , umutoza wungirije wa RBA
PHOTO:RENZAHO Christophe