Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Giti cy’Inyoni, Yannick arigaragaza (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino wa Champions League w’ijonjora ry’ibanze uzayihuza na Al Hilal yo muri Sudan, yakinnye umukino wa gishuti na Giti cy’Inyoni yo mu cyiciro cya kabiri , iyitsinda 3-1, Yannick Bizimana wananyuze muri Giti cy’Inyoni arigaragaza cyane.

Ni umukino wabereye mu Nzove kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019. Rayon Sports yakinnye idafite Radu ufite ikibazo cy’uburwayi, Michael Sarpong wari ufite imvune idakanganye na Jules Ulimwengu bitamenyakanye impamvu atitabiriye uyu mukino.

Oumar Sidibe , umunya Mali waje muri Rayon Sports we ntiyagaragaye muri uyu mukino kuko hari ibyo ataramara kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Rayon Sports yabanje mu izamu Kimenyi Yves, Iragire Saidi, Herve Rugwiro na Eric Irambona bamukinira imbere. Uruhande rw’iryo rwakinnyeho Mugisha Gilbert wasatiraga izamu ariko ananyuzamo akajya gufatanya na ba myugariro. Amran, Commodore Olokwei na Mugheni Fabrice bakinaga mu kibuga hagati, imbere yabo hari Cyiza Hussein. Yannick Bizimana na Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi nibo bashakaga ibitego nubwo babibuze mu gice cya mbere kuko cyose cyarangiye nta gitego Rayon Sports ibonye.

Ku munota wa 30 nibwo Robertinho yari yakoze impinduka, Cyiza Hussein, Commodore na Eric Irambona bahaye umwanya Rutanga Eric, Iranzi Jean Claude na Samuel Ndizeye.

Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 47 w’umukino gitsinzwe na Bizimana Yannick ku ishoti rikomeye yateye, myugariro wa Giti cy’Inyoni asa nuwukoraho, umunyezamu ntitamenya aho unyuze.

Ku munota wa wa 62 Yannick Bizimana nabwo yatsinze igitego cya kabiri ndetse yashoboraga no kubona ibindi bitego ariko umunyezamu aba ibamba. Ku munota wa 71, Mugisha Gilbert yakoreweho Penaliti yinjizwa neza na Irakoze Saidi winjiye asimbuye Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi.

Igitego rukumbi Giti cy’Inyoni yabonye cyatsinzwe na Sindikubwabo Asman. Abandi bakinnyi binjiye mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports harimo Mazimpaka Andre na Nizeyimana Mirafa.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, Rayon Sports ifite undi mukino wa gishuti izakina na AS Kigali nayo igomba gusohokera u Rwanda mu marushanwa ya Total CAF Confederation Cup.

Yannick Bizimana wahuraga na Giti cy’Inyoni yazamukiyemo mbere yo kwerekeza muri AS Muhanga, yigaragaje cyane ndetse atsindira ikipe ye nshya ya Rayon Sports ibitego 2

Kirasa Alain na Robertinho batoza Rayon Sports

Mu gice cya mbere, Giti cy’Inyoni yihagazeho

Djamal Mwiseneza niwe wayoboye uyu mukino

Amran Nshimiyimana

Commodore na we yabanje mu kibuga hagati

Sarpong yarebaga bagenzi be uko bitwara

Abafana bari benshi

Gilbert Mugisha wakinaga uruhande rw’i buryo rusatira , anagaruka inyuma

Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi

Ndizeye Samuel

Sadate Munyakazi, Perezida wa Rayon Sports yarebye uyu mukino

Irambona Eric nyuma yo gusimburwa....iruhande rwe hari Nkubana Adrien, Team Manager wa Rayon Sports

I bumoso hari Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sports

Iranzi Jean Claude yinjiye asimbuye

Saidi Irakoze winjiye asimbuye atsinda igitego cya 3 kuri Penaliti

PHOTO +VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Ishimwe Yarakoze Seti Kefa

    Twizeye ko iyi mikino ya gicuti izafasha coaching staff gutegura umukino wa Hilal.

    - 30/07/2019 - 07:44
  • ######

    Courage basore bacu

    - 31/07/2019 - 08:23
Tanga Igitekerezo