Bakina bya gishuti, Heroes FC yatsinze Rayon Sports (AMAFOTO)

Mu mukino wa gishuti wabereye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, Heroes FC yatsinze Rayon Sports 3-1.

Hari mu mukino wo kwishyura wabereye ku Ruyenzi kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kanama 2022. Umukino ubanza wabereye mu Nzove, Rayon Sports yari yatsinze Heroes FC 3-0.

Igice cya mbere kigitangira, Heroes FC niyo yabanje igitego gitsinzwe na Sunday Fadei. Musa Esenu niwe wishyuriye Rayon Sports, igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Amakip yombi yagiye akora impinduka zitandukanye. Cyubahiro Constantin yinjiye igitego cya kabiri ubwo igice cya kabiri cyari kigitangira, igitego yatsinze neza cyane. Umukino ujya kurangira, Faraji Iddi yatsinze icya 3 cya Heroes FC.

Rayon Sports yiteguraga umukino wa gishuti wundi izahuramo na Musanze FC kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uzaba wabanjirijwe n’uwa Gasogi United izahuramo na AS Kigali saa cyenda z’amanywa. Kwinjira kuri iyi mikino, ni 2000 FRW, 5000 FRW na 10.000 FRW.

Heroes FC yishimira igitego cya kabiri

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo