Ruhago Fans group ni itsinda rya Whatsapp ry’abafana bafana amakipe atandukanye mu Rwanda harimo y’amakeba nka Rayon Sports, APR FC na Kiyovu Sports ariko Siporo yarabahuje kugeza aho ubu basigaye babana nk’abo mu muryango umwe.
Iyo bahuye bagabanira, batebya ntiwamenya ko basanzwe bahatana ku kibuga rukabura gica. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo bakoze umuhuro wo gusangira, barebera hamwe ibyo bagezeho ndetse n’intego z’umwaka wa 2023.
’Turi umuryango’
Ubwo yafataga ijambo muri uwo muhuro wabereye mu Bugesera, Martin Rutagambwa uyobora abagera kuri 151 bagize iryo tsinda, yavuze ko ashimishwa cyane no kuba kugeza ubu bakora ibikorwa bigaragaza ko ari umuryango kurusha uko ari abafana.
Ati " Umupira ni mwiza kuko uhuza abantu. Nibyo tuzajya duhatana,dushyigikira amakipe yacu ku kibuga ariko ibikorwa mukora, bigaragaza ko twamaze kuba umuryango kandi ndabibashimira. Ari nabwo butumwa abataje mwabagezaho. Ubu tumaze kuba umuryango."
Yavuze ko hari abatabashije kwitabira umuhuro ariko ngo abenshi babangamiwe n’imikino y’amakipe yabo, abandi bazitirwa n’ubukwe bw’abavandimwe babo gusa ngo bose umutima uri hamwe kandi biteguye gukomeza gusenyera umugozi umwe.
Muri COVID-19 hari uwo batwereye 800.000 FRW
Ruhago Fans Group yashinzwe tariki 5 Nzeli 2017. Ibarizwamo abafana banyuranye. Ushaka kwinjiramo, abanza kubisaba, ubuyobozi bugatanga uburenganzira bugendeye ku mategeko abagenga bishyiriyeho.
Kimwe mu biranga iri tsinda ni uko ugize ibirori cyangwa ibyago bamutabara batizigamye ku buryo hari n’uwafashe ijambo muri uwo muhuro arababibashimira.
Ati " Ubwo twagiraga ubukwe bw’umwana wanjye, hari imiryango y’abo twari twashyingiye, n’umuryango w’iwacu ariko namwe mwari umuryango ushyitse ku buryo umugore yabyishimiye ndetse niwe wabyutse ambwira kuzinduka ngo nubahirize gahunda y’uyu munsi, ampa n’ubutumwa ngo mbashimire by’umwihariko."
Ubwo isi yose yari mu gihe cy’icyorezo cya Covid -19, byageze igihe hemerwa ko haba ibirori by’ubukwe bwitabiriwe n’abantu bake. Umwe muribo yagize ubukwe bamutwerera ibihumbi magana inani ndetse banoherezayo ababahagararira.
Aho niho Mutumwa Pierre Olivier bahimba Olivis uri mu bashinzwe ’Social’ ahera avuga ko na we yemeza ko Ruhago Fans Group yarenze kuba iy’abafana ahubwo ikaba yarabaye umuryango.
Ati " Kiriya gihe uribuka ko ku bantu bose ubukungu butari bwifashe neza. Kuba abanyamuryango barabaye hafi mugenzi wabo , bakanamutahira ubukwe nkuko bagiyeyo bangana kandi hari mu ntara, niho uhera ubona ko rwose dusigaye kuri umuryango."
Amategeko arubahirizwa
Iyo ubajije Martin Rutagambwa uko babigenza ngo bakomeze kubana gutyo kandi harimo abafana amakipe atandukanye arimo n’ay’amakeba, akubwira ko bafite amategeko bagenderaho n’intego zihamye.
Ati " Uwabyumva ntiyakumva ukuntu nabana na Hemed cyangwa undi wo muri APR FC muri groupe imwe ntiduhore dutukana cyangwa ngo ducanemo. Gusa abantu bakwiriye kumenya ko umupira ari ikintu gihuza abantu kurusha kubatanya."
Yunzemo ati " Twe twashyizeho amategeko agenga groupe yacu ari nayo agena uwinjiramo, uvamo, uhabwa ibihano runaka igihe yarengereye. Ni ibintu twasanze bizadufasha kuba itsinda ry’intangarugero muri Siporo mu yari mu Rwanda."
Mu ntego bihaye uyu mwaka ni uko bagomba kwagura ibikorwa byabo bikarenga groupe yabo bakanakora ibindi bikorwa byo kubaka igihugu harimo gufasha abatishoboye n’ibindi bitandukanye.
Rutagambwa Martin , umuyobozi wa Ruhago
Semanyenzi Joselyne uzwi cyane mu bafana ba APR FC na we ni umunyamuryango wa Ruhago Fans Group
Mechant uri mu bashinzwe imyitwarire muri Ruhago Fan Group
Kalisa Ananias, Visi Perezida wa Ruhago Fans Group
Mutumwa Pierre Olivier bahimba Olivis usanzwe ari mubashinzwe ’Social’ niwe wari ushinzwe gutegura umuhuro w’abanyamuryango ngo bishimire ibyo bagezeho, hanafatwe umurongo w’umwaka wa 2023
Dr Higiro Jean Pierre uri mu bashinzwe ’Social’
Hemed Minani ukuriye abafana ba Kiyovu Sports na we ni umwe mu banyamuryango ba Ruhago. Ari mu bashinzwe imyitwarire
Kitenge Maurice, umubitsi wa Ruhago Fans Group
Abahujwe no gufana umupira w’amaguru, ubu babaye umuryango kuburyo ugize urubanza, buri wese akora iyo bwabaga akarugira urwe
Ibi nibyo bita gusangira akabisi n’agahiye
Mu ntego bihaye harimo no gushishikariza abandi ba Sportifs gahunda ya Visit Rwanda
Habineza Felix bahimba Wakaso ushinzwe ’mobilisation’
Bakoze ikimenyetso cyerekana ko bamaze kuba umuryango
Martin yabashimiye uburyo bitabira gushyigikirana birengagije ubukeba bw’amakipe bafana ari naho yahereye yemeza ko barenze kuba abahuzwa n’umupira ahubwo bakaba umuryango
Umuhuro wabo bawukoresha banasura ibyiza bitatse u Rwanda
Olivis na Hemed bashyira ku ruhande ibyo kuba umwe afana Rayon Sports na Kiyovu, bagasangira, bagasabana bigatinda
Umupira si intambara, hanze y’ikibuga ntibibabuza kubana !Rutagambwa Martin ufana Rayon Sports na Semanyenzi ufana APR FC
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE