Rayon Sports yagize ibirori byihariye hizihizwa "Umunsi w’Igikundiro 2022” aho yerekanye abakinnyi 27 izakoresha barangajwe imbere na Kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul ndetse n’abatoza bakuriwe na Haringingo Francis, bose banyura kuri tapis itukura yari yateguwe.
Kuri Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni bwo habaye Rayon Sports Day yizihirijwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Iki gikorwa cyaranzwe no gususurutsa aba-Rayon bacyitabiriye binyuze mu ndirimbo aho hatumiwe abahanzi batandukanye mu gihe DJ Brianne yavangaga umuziki.
Herekanywe kandi abakinnyi 27 Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/23 aho Kapiteni azaba ari Rwatubyaye Abdul.
Aberekanywe ni Hakizimana Adolphe (22), Rwatubyaye Abdul (4), Hirwa Jean de Dieu (2), Ngendahimana Eric (5), Hategekimana Bonheur (1), Nishimwe Blaise (6), Manishimwe Eric (8), Kanamugire Roger (11) na Muvandimwe JVM (12).
Hari kandi Mucyo Didier Junior (14), Mugisha Master (15), Ganijuru Elie Ishimwe (16), Ndekwé Bavakure Félix (17), Nkurunziza Félicien (26), Musa Esenu (20), Tuyisenge Arsène (19), Onana Essomba Willy (10), Mitima Isaac (23) na Mbirizi Eric (66).
Abandi ni Rudasingwa Prince (27), Iraguha Hadji (29), Ndizeye Samuel (25), Twagirayezu Aman (28), Paul Were (9), Iradukunda Pascal (24), Raphael Osaluwe (7) na Traoré Boubacar utarabona nimero.
Herekanywe kandi abatoza barimo Umutoza mukuru, Haringingo Francis Christian, Rwaka Claude umwungirije, Nduwimana Pablo na Mwiseneza Djamal bongerera ingufu abakinnyi, Niyonkuru Vladmir utoza abanyezamu, umuganga Mugemana Charles, physio Claude na Eulade, Shaffy ushinzwe ibikoresho by’ikipe ndetse na Team Manager Nkubana Adrien.
Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniye Rayon Sports mu myaka yashize, na we yanyuze kuri tapis asuhuza abafana.
Uwahamagarwaga yasohokaga mu rwambariro akinjira mu kibuga anyuze kuri tapis aho yasangaga Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, akamuha umwambaro azajya yambara.
Rayon Sports Day 2022 yasojwe n’umukino mpuzamahanga wa gicuti aho Vipers SC yo muri Uganda yatsinze Gikundiro igitego 1-0.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yageze muri Stade ibyishimo ari byose
Hakizimana Adolphe, nyezamu wa Rayon Sports
Myugariro Hirwa Jean De Dieu
Myugariro Ngendahimana Eric
Nyezamu Hategekimana Bonheur
Nishimwe Blaise
Ishimwe Jackson Patrick ukina mu kibuga hagati
Kanamugire Roger ukina hagati yugarira
Muvandimwe JMV
Mucyo Didier Junior, myugariro w’i buryo
Mugisha François Master
Ganijuru Elia, myugariro w’i bumoso
Ndekwe Felix
Nkurunziza Felicien, myugariro w’ iburyo
AMAFOTO: Renzaho Christophe