Bagiriye ibihe byiza muri B&B Burudani Mix,...Final iherekejwe n’ibirori (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023 abarebeye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League muri Expo Ground i Gikondo bahagiriye ibihe byiza mu birori bitandukanye byari biherekeje uyu mukino.

Mu rwego rwo gusoza umwaka w’imikino, B&B FM-Umwezi nk’uko isanzwe ibikora yerekana imikino mu rugo rw’imikino i Gikondo muri Expo Ground, berekanye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Manchester City na Inter de Milan , igikombe kikegukanwa na Manchester City itsinze 1-0.

Uretse umupira, i Gikondo hari ibirori bitandukanye kuko umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman na Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy basusurukije abantu bari muri i birori mu muziki wavangwagwa na Dj Sonia umukobwa umaze kubaka izina mu myidagaduro y’u Rwanda na Dj Fabulous usanzwe umenyerewe cyane mu bitaramo bitandukanye na Shema Natete Brian uzwi nka MC Brian umaze kumenyerwa mu kuyobora ibirori bikomeye

Uretse ibi birori by’imyidagaduro hanahembwe abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza muri Gicurasi 2023

Mu bagabo, hari hahatanye Hategekimana Bonheur, Ishimwe Elie Ganijuru na Léandre Essomba Willy Onana. Igihembo cyegukanywe na Hategekimana Bonheur. Hahembwe kandi Onana nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka, anahembwa nk’umukinnyi wa ’Season’ muri Rayon Sports.

Mu ikipe y’abagore, Mukeshimana Dorothée, Mukeshimana Jeannette na Kalimba Alice nibo bari bahataniye igihembo cy’ukwezi kwa Gatanu. Igihembo cyegukanywe na Mukeshimana Dorothée.

Umuhoza Angelique niwe watowe nk’umukinnyi wa ’Season’ mu ikipe y’abagore ya Rayon Sports.

Abahageze bafana Rayon Sports bifotoreje ku gikombe cy’Amahoro ikipe yabo iheruka kwegukana

Icyo kunywa cyari cyateguwe

Ganijuru uri mu bari bahataniye igihembo cy’ukwezi kwa Gicurasi

Dj Fabulous mu kazi

MC Brian niwe wayoboye ibi birori

Didy (i bumoso) na Cazola (i buryo) bakinira Rayon Sports WFC bafata ifoto na Isimbi wa Isibo TV

Habaye tombola y’umufana uzaherekeza Rayon Sports mu mukino wa mbere wa CAF Confederation Cup izakinira hanze

Kuko uwayitsindiye atari ahari, yashyikirijwe Claude Muhawenimana ukuriye abafana

Abatsinze mu irushanwa rya Kicker nabo bahawe igihembo cyo kuzajya kureba AFCON 2023

Dorothee niwe wahembwe nk’umuykinnyi witwaye neza muri Gicurasi muri Rayon Sports WFC

Bonheur yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza muri Gicurasi muri Rayon Sports

Imanizabayo Florence yahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Rayon Sports WFC

Umuhoza Angelique niwe wabaye umukinnyi wa Season muri Rayon Sports y’abagore

Onana yegukanye ibihembo bibiri: Icy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka muri Rayon Sprots (no muri Shampiyona muri rusange) ndetse n’icy’umukinnyi wahize abandi muri Rayon Sports muri uyu mwaka

DJ Sonia yakoze byose byasabwaga ngo abari aha bishime

Chris Easy yataramiye abari aha, baryoherwa na Final iherekejwe n’umuziki

Nk’uko bisanzwe, Riderman ntiyatengushye abakunzi be

Jado Dukuze wa Fine FM na Jean Paul Nkurunziza, Umuvugizi wa Rayon Sports

Hagati hari Matic ushinzwe guhuza Fan Clubs za Rayon Sports

Byari ibyiza gusa gusa kuko uwashakaga ifoto n’umu Star akunda bayifataga

Jean Luc na Jado Castar bakurikiranaga niba buri kimwe kiri mu murongo wacyo ngo abaje muri ibi birori batahe bishimye ndetse banabyirahira

Igikombe cyegukanywe na Manchester City....

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo