Ubuyobozi bwa AS Kigali, abakinnyi n’abatoza bifatanyije n’abakunzi bayo kwishimira Super Cup 2022 begukanye mu birori byabereye kuri Hilltop Hotel nyuma yo gutsinda APR FC ku Cyumweru.
AS Kigali yaraye isubiriye APR FC ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, iyitwara igikombe kiruta ibindi mu Rwanda cya Super Cup 2022 nyuma yo kuyitsinda penaliti 5-3 ubwo amakipe yombi yari amaze kunganya ubusa ku busa mu minota 120 yakiniwe i Nyamirambo.
Muri uyu muhango, Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yashimiye abakinnyi n’abatoza ku kazi bakoze bashyira mu bikorwa ibyo iyi kipe yiyemeje.
Ati “Icya mbere, ndabanza nshimire abakinnyi bacu, abatoza ku bishimo baduhaye uyu munsi. Ntibyari byoroshye uyu minsi kandi ntibyari bikomeye kuko kuva ku wa Gatanu twavuze ko intsinzi tuyifite.”
Yakomeje agira ati “Reka nshimire abakunzi bacu, cyane cyane abakunzi bacu ba Rayon ndetse n’abandi bose baje kudufana uyu munsi. Uyu munsi mwabonye ko dufite abo twita Inkoramutima, abafana bacu ba AS Kigali.”
Umuyobozi wa AS Kigali yagarutse kandi ku ntego bafite imbere zirimo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2022/23 izatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Kanama.
Ati “Mu minsi itanu turaba dutangiye Shampiyona, AS Kigali n’abakinnyi bacu beza dufite, tubafitiye agashya, agashya ko gutwara Igikombe Shampiyona itaha, mubitege. Uko iminsi izajya yegera imbere, igikombe kizaba cyandikwaho AS Kigali.”
Muri uyu muhango hakiriwe rutahizamu Kone Félix Lottin wasinye imyaka ibiri ku Cyumweru mu gihe rutahizamu wa Vipers SC iri mu Rwanda, Abubakar Lawal yaje kwifatanya n’Abanyamujyi yafashije kwegukana Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.
Ni ku nshuro ya gatatu AS Kigali yatwaye igikombe cya Super Cup, ni nyuma yo kugitwara mu mwaka wa 2019 itsinze Rayon Sports no mu 2013 nabwo itsinze Rayon Sports.
Ni nshuro ya gatatu yikurikiranya kandi AS Kigali yatsinze APR FC kuko yari yayitsinze ibitego 2-0 muri Shampiyona na 1-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, yombi yabaye muri Kamena.
Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis, aha ikaze abitabiriye igikorwa cyo kwishimira Super Cup 2022
Umwungeri Patrick uri muri ’staff’ ya AS Kigali hamwe na Tuyisenge Jacques
Rugwiro Herve (wambaye umweru) yagiye kwifatanya na bagenzi be mu byishimo by’igikombe nubwo amaze iminsi arwaye
Rutahizamu w’Umunya-Cameroun Kone Lottin wasinyiye AS Kigali ku Cyumweru na we yari ahari
Ahoyikuye, Rugwiro na Eliassa
Umutoza wungirije Mbarushimana Shabani
Hakizimana Corneille wongerera ingufu abakinnyi ba AS Kigali
Visi Perezida wa AS Kigali, Seka Fred
Abakunzi ba AS Kigali bari batumiwe ngo bishimire igikombe
Nta birori biburamo abashyitsi, Rwarutabura na we yari ahabaye
Uyu yahisemo gufata amashusho ngo yibikeho urwibutso rw’ibyiza AS Kigali ikomeje kugeraho
Nshimiye Joseph ni umwe mu bamaze igihe kirekire muri AS Kigali
Shabani Hussein Tshabalala na Ntwari Fiacre bari banezerewe
Myugariro Bishira Latif
Nyarugabo Moise ni umwe mu bakinnyi bashya bari muri AS Kigali
Umutoza Cassa Mbungo yakiraga rutahizamu Kone Felix Lottin
Team Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent
Abakunzi ba AS Kigali na bo bahawe umwanya
Bacinye akadiho karaha!
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yishimana n’abafana
Abafana bifotoreza ku gikombe cya Super Cup 2022 AS Kigali yegukanye*
Rutahizamu wa Vipers, Abubakar Lawal wakiniraga AS Kigali umwaka ushize, yaje kwifatanya n’ikipe yahozemo
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice yijeje ko gutwara ibindi bikombe ari yo ntego
AMAFOTO: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>