Mu gihe i Kigali hakomeje kubera imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League, hagaragajwe ’mascott’ yaryo yiswe "Baba" ubwo Petro de Luanda yakinaga na FAP muri 1/2 ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gicurasi 2022.
Izina "Baba" risobanura "umubyeyi w’umugabo" mu ndimi nyinshi Nyafurika, yakomowe ku giti kizwi nka Baobab.
Imiterere y’igikombe kizahabwa ikipe izegukana irii rushanwa riri kubera muri BK Arena kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Gicurasi 2022, imeze nk’igiti cya Baobab abenshi bita icy’ubuzima kubera kutagereranywa kwacyo mu mibereho y’Abanyafurika. Kiboneka mu bihugu bike bya Afurika birimo nka Madagascar n’ahandi.
Ni igiti gitangaje mu mibereho yacyo kuko usibye kuba gishobora kumara imyaka 3.000, mu 2018 The Conversation yatangaje ko kigira akamaro mu buryo busaga 300 butandukanye.
Gishobora kugira uburebure bugeze kuri metero 23, ubugari bukaba buri hejuru ya metero eshanu ariko bukaba bwagera no ku icyenda.
Kirimo amoko icyenda anyuranye aboneka mu bihugu by’Uburengerazuba n’Amajyepfo ya Afurika muri Madagascar na Australie.
Muri ayo moko icyenda, Britanica igaragaza ko atandatu aboneka muri
igaragaza ko atandatu aboneka muri Madagascar ari nayo mpamvu hitwa igicumbi cya Baobab, abiri akaboneka mu bindi bihugu bya Afurika no mu kigobe cy’Abarabu, naho Australie haboneka ubwoko bumwe.
Abashakashatsi batandukanye basobanuye ko Baobab iba ahantu hakunze kurangwa izuba ryinshi, ikaba igisubizo ku bahatuye,inyamaswa zaho n’ibindi binyabuzima muri rusange.
Igiti cy’ubuzima…
Muri uko kuba mu duce turangwamo izuba ryinshi, icyo giti kiba gishishe igihe cyose amababi yacyo atohagiye.
Ibyo bituma iyo amapfa ageze muri utwo duce inyamaswa zihaba zirimo inzovu, inkende n’inyoni zibona ubugungiro; Baobab ikazibera ifunguro, icumbi n’isoko y’amazi kuko mu ruti rwayo hakunze kubamo umwobo urekamo amazi akamara igihe kirekire.
Uretse izo nyamaswa, Baobab ifite akamaro ntagereranywa ku buzima bwa muntu ari nayo mpamvu ababa mu duce twahozemo icyo giti batera n’ibindi.
Amababi yayo akungahaye ku butare aratekwa akaribwa nk’imboga, imbuto zayo zikotswa zikaba zakora nk’ikawa, cyangwa zikifashishwa mu gukora amavuta bateka n’ayo kwisiga.
Mu 2009 Pub Med yagaragaje kandi ko imbuto za Baobab zibamo Vitamin C ikubye gatandatu iboneka mu maronji, ibintu bituma ifatwa nk’aho ari cyo kintu cy’ingenzi gikungahaye kuri izo ntungamubiri muri Afurika, u Burayi, Amerika na Canada.
Izo mbuto zinashobora kwifashishwa mu ikorwa ry’imitobe n’inzoga, izitangiye kumera zikagira uruti ruribwa nka karoti, imizi ikifashishwa mu gukora ibinyabutabire, naho igishishwa kikifashishwa mu gukora imishumi no kuboha ibiseke.
Ibyo byose gifasha haba ku nyamaswa n’abantu byiyongeraho kuba kirinda isuri, byahurirana n’uko cyifashishwa mu buvuzi bw’indwara nyinshi zirimo n’umuriro uterwa na Malaria yibasira ibihugu bibamo izuba ryinshi kikaba icy’ubuzima koko.
Mu bihugu bitera ibyo biti, usanga aho biri hakunda kuba ubwihisho bw’izuba mu gihe ricanye cyane, bityo nko mu duce tw’ibyaro ugasanga ari ho hatoranyijwe nk’aho gukorera isoko.
Akamaro ka Baobab kagaragara mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyafurika katumye bayiyambaza kenshi mu mico n’iyobokamana byabo, aho usanga nko mu buvangazo nyemvugo burimo imigani n’ibitekerezo igarukamo cyane.
Baobab itewe itangira kwera imbuto hagati y’imyaka 15 na 20, ariko iyo hatewe ishami rivanywe ku giti gisanzwe cyera imbuto ziboneka mu myaka itanu.
Imbuto z’ayo ziribwa n’ibisekuruza amagana n’amagana kuko mu myaka ibarirwa mu bihumbi imara umuryango uba waramaze kurenga n’ubuvivure.
Ku rundi ruhande, hagaragazwa ko imihindagurikire y’ikirere igenda ibangamira imibereho y’iki giti, hakaba hatangiye kuboneka imibare y’ibyashaje.
Kuva mu 2005 habarurwaga ko Baobab icyenda muri 13 zikuze kurusha izindi, n’eshanu muri esheshatu ngari kurusha izindi mu bwoko burangwa muri Afurika, zangiritse biturutse ku mihindagurikire y’ikirere.
BAL isobanura ko icyo giti gisobanuye kuramba, kugaragara, imbaraga, ubuntu n’ubuzima ari nayo mpamvu yahisemo guha icyo gikombe ishusho nk’iy’icyo giti.
/B_ART_COM>