Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024, umuyobozi wa Azam FC yashyikirije uwa Rayon Sports umwambaro w’iyi kipe ugenewe Perezida Paul Kagame ndetse wanditseho izina rye. Azam FC yashimiye Umukuru w’Igihugu uburyo akunda akanateza imbere imikino.
Hari ku munsi wa Rayon Sports Day wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Mbere yo kwerekana abakinnyi bayo, Azam FC nibwo yatanze iyo mpano.
Kuri uyu munsi habaye ibikorwa bitandukanye birimo akarasisi k’abafana, kwerekana abafatanyabikorwa bazakorana n’iyi kipe n’ibindi.
Ibirori byabimburiwe no kwerekana abagize ikipe ya Rayon Sports y’abagore aho perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele ubwo yari aje kwifotozanya na yo yishimiwe bikomeye cyane n’abafana b’iyi kipe.
Hahise hakurikiraho kwerekana abakinnyi b’ikipe ya Azam FC izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25 mu gikorwa yise ’Azamka’.
Umuyobozi wa Azam FC akaba yaboneyeho no kugenera impano Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aho bahaye perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele umwambaro (Jersey) yanditseho izina rye bamusaba kuzayigeza kuri Perezida Kagame.
Iyi kipe yo muri Tanzania yakinnye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, ariko mu minsi mike izaba iri i Kigali na none kuko yatomboye APR FC muri CAF Champions League, mukeba wa Gikundiro.
Mu bakinnyi Azam FC yerekanye harimo abashya 2 bakomoka muri Colombia.
Abakinnyi bashya ni Mamadou Samake (Mali), Cheickna Diakite (Mali), Nassor Saadun (Tanzania)
Adam Adam (Tanzania), Jhonier Blanco (Colombia),Ever Meza (Colombia), Franck Tiesse (Ivory Coast) na Yoro Mamadou Diaby (Mali).
Hasheem Ibwe, umuvugizi wa Azam FC niwe watangaje abakinnyi bazakoresha uyu mwaka
Abdulkarim Amin ’Popat, CEO wa Azam FC niwe washyikirije Perezida wa Rayon Sports impano ya Perezida Kagame
Mohamed Mustafa, umunyezamu wa mbere wa Azam FC niwe wabimburiye abandi
Allasane Diao, rutahizamu ukomoka muri Senegal na we ni umwe mu bakinnyi bashya b’iyi kipe