Aubameyang mu bitaro kubera Malaria

Rutahizamu wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang yavuriwe mu bitaro nyuma yo kurwara malaria ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu cye cya Gabon.

Aubameyang w’imyaka 31, yatsinze igitego cya gatatu ubwo ku itariki ya 25 y’ukwa gatatu Gabon yatsindaga DR Congo ibitego 3 - 0 mu majonjora yo gushaka itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika (CAN/AFCON) 2021.

Yakinnye umukino wa mbere wa Arsenal wo muri kimwe cya kane cya Europa League bahura n’ikipe ya Slavia Prague ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa kane, ariko ntiyakinnye umukino wo ku cyumweru batsinzemo Sheffield United.

Arsenal yaraye igeze muri kimwe cya kabiri cya Europa League itsinze Slavia Prague ibitego 4 - 0 (mu mikino yombi 5 - 1).

Mu butumwa bwo kuri Instagram, Aubameyang yagize ati: "Muri iki cyumweru namaze iminsi micye mu bitaro".

"Ubu ndumva ngenda ndushaho koroherwa umunsi ku munsi, kubera abaganga b’intyoza babonye indwara bakayivura byihuse cyane".

"Mu by’ukuri numvaga ntameze neza mu byumweru nka bibiri bishize ariko vuba aha nzagaruka [mu kibuga] nkomeye kurusha uko nigeze kuba meze mbere!"

Malaria ni indwara yo mu bihugu bishyuha ikwirakwizwa n’imibu y’ingore. Ibimenyetso byayo bikunze kuboneka hagati y’iminsi irindwi na 18 nyuma yo kurumwa n’umubu warumye umuntu uyifite.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo