Abagize umuryango wa ASV bamaze kwiyemeza ko bagiye kugira uruhare rwo kuzamura umupira mu Mirenge ya Kiramuruzi na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo, Akarere kanakomokamo benshi mu bagize uyu muryango udaharanira inyungu ugizwe n’abantu bishyize hamwe mu rwego rwo gukora Siporo.
Ibi bikubiye mu byavuye mu busabane bagiranye n’abanyamuryango b’ikipe ya Kiramuruzi yari yaje kubasura mu Mujyi wa Kigali bagakina umukino wa gishuti wabereye muri Cercle Sportif de Kigali aho basanzwe bakorera imyitozo bakanahakirira imikino.
Amakipe yombi yaherukaga guhura muri Werurwe 2022 ubwo i Kiziguro haberaga irushanwa ryo kwibuka Habimana Patrick wari uzwi ku izina rya Bugondo witabye Imana muri 2021, akaba umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri aka gace ka Kiziguro na Kiramuruzi.
Abagize ASV bigabanyijemo amakipe 2 , n’ab’i Kiramuruzi bigabanyamo amakipe 2 bakina imikino 2 ya gishuti, yombi irangira amakipe anganya 1-1 haba mu mukino wabanje ndetse n’umukino wo kwishyura.
Nyuma amakipe yombi yagiye kwiyakirira muri Great Hotel mu Kiyovu, barasabana ariko banaganira ku iterambere ry’umupira muri Kiziguro na Karangazi.
Bafite abanyamuryango benshi bakomoka i Gatsibo
ASV ni ikipe ikunze gukina bene iyi mikino ya gushuti. Ikaba ifitanye umubano wihariye n’amakipe menshi y’abasheshe akanguhe y’iburasirazuba. Mu karere ka Gatsibo, Ari naho bafite amakipe abiri bafitanye umubano wihariye, bajya bakina na KIZIGURO na Kiramuruzi.
Uwo mubano washinze imizi ubwo iyi kipe yatumirwaga muri mikino y’amarushanwa yaragamije kwibuka umu sportif Bugondo Patrick. Icyo gihe ASV FC yegukanye icyo gikombe.
Mu kwezi kwa mbere ikipe ya KIZIGURO yaje i Kigali ikina na ASV imikino ibiri yombi ASV FC itsinda ikipe ya KIZIGURO imikino yombi.
Iyi mikino iba akenshi biturutse ku byifuzo by’abanyamuryango ba ASV, biganjemo abanyamuryango ba ASV bakomoka mu karere ka Gatsibo mu Mirenge ya Kiziguro n’uwa Kiramuruzi.
Abo ni Cyiza Didier ubu ni perezida wa ASV, (Kiramuruzi), Sibomana Eugene umujyamana wihariye wa komite nyobozi ya ASV, (Kiziguro), Habimana Epimaque wabaye Kapiteni wa mbere wa ASV FC (Rwagitima), Mugenzi Herbert Dan wabaye visi perezida wa ASV mu bihe byatambutse (Kiziguro), Fadiga umukinnyi wa ASV. (Kiziguro) ndetse n’abandi baturutse i Burasirazuba.
Mu busabane, yaba Cyiza Didier, Perezida wa ASV ndetse na Sibomana Eugene, umujyanama wa ASV bavuze ko bagiye kwicara nka ASV bakareba inkunga bazatera amakipe yo muri iyo Mirenge ya Kiramuruzi na Kiziguro, haba mu kubafasha kubaka ibibuga ndetse no kubagenera ibikoresho byifashishwa mu myitozo cyangwa mu mikino inyuranye.
ASV ni izina ry’impine y’amagambo y’igifaransa, mu magambo arambuye ni Association Sportive des Volontaire.
ASV ni umuryango, udaharanira inyungu, ugizwe n’abantu bishyize hamwe mu rwego rwo gukora Siporo ku ubushake mu busabane bagambiriye itsinzi yuje imyitwarire myiza n’ikinyabupfura mu bwubahane (discipline).
Uyu muryango washinzwe kuwa 15 Gashyantare 2007 yemezwa ku mugaragaro mu nama yayo ya mbere y’inteko rusange yateranye kuwa 03/08/2007. Ubu ASV ni umuryango umaze imyaka cumi n’umwe (11) ukora ibikorwa bitandukanye cyane cyane ubinyujije mu mukino w’umupira w’amaguru.
11 ASV B yabanje mu kibuga
11 Kiramuruzi B yabanje mu kibuga
Sibomana Eugene wari kapiteni mu mukino wa mbere, ni umwe mu banyamuryango bakomoka mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro. Ni umwe mu biyemeje ko bagomba kugira uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Kiramuruzi na Kiziguro ahakunda no kuva abakinnyi bakomeye mu Rwanda
Drogba watsindiye igitego ASV mu mukino wa mbere cyatumye amakipe yombi arangiza umukino anganya 1-1
11 Kiramuruzi A yabanje mu kibuga
11 ASV A yabanje mu kibuga
Mujyanama Fidele, team Manager wa Rayon Sports na we ni umunyamuryango wa ASV
Gikazi, umwe mu bakobwa babarizwa muri ASV
Uyu muyapani uri mu Rwanda kubera impamvu z’akazi, na we yisunze ASV ngo bajye bakorana Siporo
Perezida w’ikipe y’i Kiramuruzi na we ajyamo akawuconga