Ikipe ya ASV (Association Sportive des Volontaires) yatsinze iya Gikundiro Forever Group 3-2 mu mukino wa mbere w’abatarabigize umwuga wabereye mu Nzove kuva hashyirwamo ubwatsi bw’ubukorano.
Hari mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2023.
Niyo makipe atarabigize umwuga ahakiniye umukino kuva cyashyirwaho
ubwatsi bugezweho bw’ubukorano kigatwara agera kuri Miliyoni 800 FRW. Cyatashywe Ku mugaragaro tariki 13 Ukuboza 2022.
Ibyo wamenya kuri aya makipe yombi
Gikundiro Forever iri muri Fan Clubs 51 za Rayon Sports, yashinzwe muri 2013. Izwiho gukora ibikorwa bitandukanye bitagararukira gusa ku gushyigikira iyi kipe.
Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya WhatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza. Nyuma yaho ni bwo haje kwiyongeramo n’abandi bantu igenda yaguka kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 150.
Ni yo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndete ni yo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza Ikipe ya Rayon Sports bita "Rayon ni wowe dukunda".
Tariki 30 Kamena 2017 mu birori byo guhemba indashyikirwa mu mupira w’amaguru, Gikundiro Forever yahembwe nk’itsinda ryahize andi yose mu Rwanda mu myaka irindwi ishize mu gufana, mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel .
Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi ni yo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.
ASV ni umuryango udaharanira inyungu, ugizwe n’abantu bishyize hamwe mu rwego rwo gukora Siporo ku bushake mu busabane bagambiriye intsinzi yuje imyitwarire myiza n’ikinyabupfura mu bwubahane (Volonté, Victoire et Discipline).
ASV ni izina ry’impine y’amagambo y’Igifaransa, mu magambo arambuye bikaba “Association Sportive des Volontaires”, ukaba uyoborwa na Cyiza Didier nka Perezida. Unafite Niyikiza Jean Claude nk’Umunyamabanga Mukuru bagafatanya na Bonane Jean Emmanuel nk’Umubitsi mu gihe Umuvugizi ari Nsengumuremyi Félix.
ASV ni umuryango ufite abajyanama bakuriwe na Sibomana Eugène na Gashugi Jean de Dieu.
Kubera ko ahanini ishingiye kuri siporo y’umupira w’amaguru, ASV FC ifite Kapiteni wayo witwa Ndayisaba Lewis wungirije Bukenya Swaibu mu gihe umutoza wayo ari Kazungu Hategikimana Jean Baptiste.
Uyu muryango washinzwe kuwa 15 Gashyantare 2007, wemezwa ku mugaragaro mu nama yawo ya mbere y’inteko rusange yateranye kuwa 3 Kanama 2007. Uzizihiza isabukuru y’imyaka cumi n’itanu ku wa 3 Kanama 2022.
Ufite Komite Ngenzuzi iyoborwa na Abeho Roger, Lewis Ndayisaba na Eric Nduwe mu gihe ishinzwe imyitwarire ikuriwe na Désiré, Miguel na Bernard.
Ubu ASV ni umuryango umaze kuba ubukombe kuko wujuje imyaka 15 ukora ibikorwa bitandukanye cyane cyane ubinyujije mu mukino w’umupira w’amaguru.
Ikipe yawo ikinira muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga kuva mu 2009 aho ikora imyitozo na siporo ngororamubiri kabiri mu cyumweru, buri wa Gatanu saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (ku matara) na buri Cyumweru saa Moya za mu gitondo.
Hagati hari Dr Norbert Uwiragiye, umuyobozi wa Gikundiro Forever Group
Uwambaye ingofero ni Eng. Bavakure Augustin ukuriye ikipe ya Gikundiro Forever FC
I buryo hari Nshimiyimana Emmanuel bita Matic umuhuzabikorwa wa za Fan Clubs za Rayon Sports ariko akaba n’umunyamuryango wa Gikundiro Forever
11 ASV FC yabanje mu kibuga
11 Gikundiro Forever yabanje mu kibuga
Me Cyubahiro Didier ,umutoza wa Gikundiro Forever FC akaba n’umunyamategeko wayo
Cyiza Didier, umuyobozi wa ASV akaba n’umutoza wayo
Ndayisaba Lewis kapiteni wa ASV...Ni umwe mu bo igenderaho mu busatirizi
Yumba Kaite wakiniye Amagaju FC ni umwe mu bakinnyi ba ASV FC
Mujyanama Fidele, team Manager wa Rayon Sports na we abarizwa muri ASV
Matic yinjiye mu kibuga asimbuye
Habimana Epimaque, kapiteni wa Gikundiro Forever FC
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE