ASV yanyagiye ASG, ikomeza muri 1/2 (AMAFOTO)

Ikipe ya ASV (Association Sportive Volontaire) yatsinze ASG ibitego 6-1, ijya muri 1/2 cy’irushanwa ry’abakanyujijeho Rwanda Re-birth.

Ni umukino wabereye kuri Stade Mumena kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022 guhera saa munani z’amanywa.

Ibitego bya ASV byatsinzwe na Ndayisaba Lewis ari na we kapiteni, Yumba Kayite yatsinzemo 3, Danny Leo Pasteur na Muhire.

Muri 1/2, ASV yasanzemo Green Team, Domino n’Akadege FC.

Iri rushanwa ryiswe “Rwanda Re-birth” ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma wazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), iya kabiri ihambwe ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), iya gatatu izahabwa ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) mu gihe ikipe ya kane izahabwa ibihumbi ijana (100.000FRW).

11 ASV yabanje mu kibuga

Lewis, kapiteni wa ASV niwe wafunguye amazamu

Yumba Kaite witwaye neza cyane muri uyu mukino akanatsinda ibitego 3

Cyiza Didier , Perezida wa ASV niwe watoje uyu mukino banyagiyemo ASG

Nyezamu wa ASG yahindukiye inshuro 6 zose

Abanyamuryango ba ASV bishimiye ibitego bararuha

Didier yasabaga abasore be kutagabanya umuvuduko ahubwo bagatsinda byinshi

Nsengumuremyi Felix bahimba Drogba na we yigaragaje muri uyu mukino

Harimo ishyaka no guhangana

Mugaragu David wa RBA ni umukinnyi wa ASV ukina mu kibuga hagati

Mugaragu yanyuzagamo agatanga imipira gutyo

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo