Amagana y’abafana ba Rayon Sports bitabiriye imyitozo yayo ku wa Kane mu Nzove, bayinjirije asaga ibihumbi 700 Frw.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane, Rayon Sports yitoreje mu Nzove mu gihe ikomeje kwitegura umukino wa gicuti izahuramo na Vipers SC yo muri Uganda ku wa Mbere, kuri Rayon Sports Day.
Ku myitozo hari abafana batari bake bari baje kwihera ijisho abakinnyi bashya baguzwe na Rayon Sports barimo Rwatubyaye Abdul na Paul Were watangiye gukorana na bagenzi be ku wa Kane.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, ni umwe mu bari bitabiriye iyi myitozo.
Kwinjira ku kibuga cyo mu Nzove byasabaga 1000 Frw cyangwa 2000 Frw ku bafana bashaka kwihera ijisho imyitozo.
Hari abatari bake binjiye imbere ku kibuga babasha kureba imyitozo bicaye, abandi bareba bahagaze mu gihe hari n’abasigaye hanze, barimo abageragezaga kurebera munsi y’ibirango bya SKOL bikikije ikibuga.
Amakuru Rwanda Magazine yamenye ni uko amafaranga yinjiye ku myitozo yo ku wa Kane asaga ibihumbi 700 Frw.
AMAFOTO: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>