AS Kigali yisubije Igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC (Amafoto)

APR FC yashakaga gutwara ikindi Gikombe kiyongera ku cya Shampiyona, ibyayo byarangiye nk’inzozi. AS Kigali ni yo yegukanye Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2022 nyuma yo gutsinda igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wakiniwe ku matara y’i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mukino watangijwe na Hakizimana Louis saa Kumi n’ebyiri n’iminota 36, wabanjirijwe no gufata umunota wo kwibuka Murenzi Kassim wakiniye Rayon Sports imyaka 17, witabye Imana ku wa Mbere kubera uburwayi ndetse akaba yashyinguwe mu Irimbi rya Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri.

Bijyanye n’amasaha yafashaga abavuye ku kazi ndetse n’ibiciro byari bidakanganye, hagati ya 1000 Frw n’ibihumbi 10 Frw, abafana batari bake baje kwirebera uwegukana Igikombe cyazanywe na Jimmy Mulisa wakiniye Amavubi ndetse akaba yaratoje aya makipe yombi.

Mu minota 15 ya mbere, Omborenga Fitina yahinduye imipira ibiri ikomeye mu rubuga rw’amahina rwa AS Kigali yatabawe na Kwitonda Ally n’umunyezamu Ntwari Fiacre mbere y’uko Shaban Hussein afata umupira watakajwe na Manishimwe Djabel, atera ishoti rikomeye ryashyizwe muri koruneri na Ishimwe Jean Pierre nyuma yo gusimbuka.

Muri uyu mukino wari wubakiye kuri ’contre-attaque’, AS Kigali yaherukaga gutwarira iki Gikombe ku matara mu 2019 itsinze Kiyovu Sports, ntiyabyaje umusaruro imipira ibiri iteretse hafi y’izamu rya APR FC mu gihe iyi Kipe y’Ingabo iheruka gutwarira Igikombe hano i Nyamirambo itsinze Espoir FC mu 2017, na yo itageze kenshi ku izamu ry’Abanyamujyi mu minota 30 ibanza.

Ibintu byahinduye isura i Nyamirambo ubwo Kalisa Rachid yafunguraga amazamu ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina, ku munota wa 31, ubwo Ishimwe Christian yari awuhinduye, Shabani Hassan Tchabalala abanza kugora ubwugarizi bwa APR FC.

Muri iyi minota, abafana ba APR FC batangiye kwikoma abasifuzi, abakinnyi b’impande zombi na bo biba uko kubera ibyemezo byafatwaga hakabaho kutabyumva kimwe.

Ahagana ku munota wa 40, Niyonzima Olivier Seif yari arwanye na Haruna Niyonzima wamuturishaga nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo na Hakizimana Louis yashinjaga ko amwimye penaliti kandi yagushijwe mu rubuga rw’amahina. Abatoza ba AS Kigali begereye aba bakinnyi mu gihe ku rundi ruhande, nubwo abandi babonaga ko umukino wahagaze, Mugisha Gilbert yacagaguranaga imirundi na Bishira Latif.

Guhangana nk’uku kwabaye kandi hagati ya Manishimwe Djabel na Niyonzima Haruna ku munota wa 60, birangira Kapiteni wa APR FC ahawe ikarita y’umuhondo.

APR FC yahise ikora impinduka eshatu icya rimwe, Mugunga Yves, Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet basimbura Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Nshuti Innocent.

Erradi Adil Mohammed yagiye kuburanya abasifuzi batahannye Kalisa Rachid wakiniye nabi Mugisha Bonheur, abibutsa ko bari kubigenza nk’uko babikoze kuri Djabel. Gusa, byarangiye nta kindi bongeyeho ndetse na we ntiyihanangirizwa ko yarenze aho yemerewe guhagarara.

Mugunga Yves yagerageje kwinjira mu bwugarizi bwa AS Kigali ubugira kabiri, ariko we na bagenzi be ntibabona uko batera mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.

Umukino wasaga n’utuje kugeza ubwo Kalisa Rachid yateraga ishoti rikomeye ryakuwemo na Ishimwe Jean Pierre ku munota wa 75.

Bamwe bibwiraga ko APR FC ishobora guhabwa ikarita itukura ubwo Rugirayabo Hassan yagaragazaga ko yakozwe mu maso na Niyomugabo Claude, ariko umusifuzi Hakizimana Louis avuga ko nta byabaye.

Umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo André, yakoze impinduka eshatu za mbere ubwo Sugira Ernest yasimburaga Tchabalala, Lawal asimburwa na Niyibizi Ramadhan naho Rukundo Denis afata umwanya wa Rugirayabo Hassan.

Abakinnyi ba AS Kigali na benshi bari i Nyamirambo bibwiraga ko itsinze igitego cya kabiri ubwo Sugira Ernest yateranaga umupira Bugereya Prince ugakubita umutambiko mbere yo kumanukira mu izamu, abasifuzi bakomeza umukino.

Ishimwe Christian wa AS Kigali yahise afata umupira n’intoki ahabwa ikarita y’umuhondo kubera kutabyishimira gusa ku mashusho, umupira ntiwarenze umurongo.

Ku munota wa 85, APR FC yakoze izindi mpinduka; Nsanzimfura Keddy na Rwabuhihi Placide basimbura Ruboneka Bosco na Nsabimana Aimable. Byabaye nyuma y’amasegonda make Djabel ateye umupira uteretse wafashe na Ntwari Fiacre nyuma yo gushyirwaho umutwe na Mugisha Bonheur.

Nubwo Byiringiro Lague yagerageje kwinjira mu rubuga rw’amahina mbere y’uko umupira urenzwa bigoranye, iminota 90 n’indi itatu y’inyongera yarangiye AS Kigali itsinze igitego 1-0, yisubiza Igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu 2019 ndetse ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ni yo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2022/23.

Hejuru y’Igikombe, AS Kigali yahawe sheki ya miliyoni 10 Frw naho APR FC ihabwa miliyoni 5 Frw.

AS Kigali yegukanye kandi iki Gikombe mu 2001 (nka Les Citadins), 2013 na 2019 mu gihe Casa Mbungo André acyegukanye bwa gatatu; 2013, 2015 (muri Police FC) na 2022.

Mu mukino w’abagore wabaye guhera saa Cyenda, AS Kigali WFC yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Kamonyi WFC ibitego 4-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Fitina Omborenga, Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent na Bizimana Yannick.

AS Kigali: Ntwali Fiacre, Rugirayabo Hassan, Kwitonda Ally, Bishira Latif, Ishimwe Christian, Niyonzima Olivier Seif, Kalisa Rachid, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier, Abubakar Lawal na Shabani Hussein.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Aba AS Kigali babanjemo

Jimmy Mulisa ni wagejeje muri Stade Igikombe cy’Amahoro cyakiniwe kuri uyu wa Kabiri

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cyabonetse mu gice cya mbere

Amafoto: Jules_Jully

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo