AS Kigali yatsinzwe na APR FC mu mukino wunamiwemo Marie Gahigi

Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024.

Mbere y’umukino hafashwe umunota umwe wo kwibuka Marie Gahigi, umufana wa APR FC uheruka kwitaba Imana akaba ari bushyingurwe kuri uyu wa kane tariki 18 Mutarama 2024.

Ni umukino utagaragayemo uburyo bwinshi cyane mu gice cya mbere imbere y’izamu, ariko nanone mu guhererekanya ikipe ya APR FC ni yo yari iri hejuru y’ikipe ya AS Kigali. Iyi APR FC yakinaga idafite rutahizamu wayo Victor Mbaoma ufite ikibazo cy’imvune, ariko yagaruye Fitina Omborenga itajyanye mu mikino ya Mapinduzi Cup ikubutsemo muri Zanzibar.

Ku munota wa 41 w’umukino, APR FC yabonye igitego biturutse ku burangare bw’umunyezamu wa AS Kigali, Cuzuzo Aimé Gael wari waje imbere cyane, maze Ruboneka Jean Bosco amureba uburyo ahagaze nabi yohereza ishoti umupira uramurenga ujya mu izamu, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Ndayishimiye Antoine Dominique na Felix Kone Lotin. Izi mpinduka zatanze imbaraga kuko Kevin Ebene na Ishimwe Fiston binjiye mu kibuga, bafashije AS Kigali nibura kugera imbere y’izamu kuko mu gice cya mbere byayigoye cyane. Iyi kipe mu minota itanu ya mbere yasatiriye izamu rya APR FC cyane inabonamo koruneri ebyiri.

Ku munota wa 65 w’umukino ikipe ya APR FC yasimbuje ikuramo Ramadhan Niyibizi. Ku munota wa 69 AS Kigali na yo yasimbuje ikuramo Rafael Osaluwe ishyiramo Iyabivuze Osée. AS Kigali yakomeje gusatira izamu rya APR FC cyane ku ruhande rwa Kevin Ebene, inabona koruneri nyinshi ariko ntizigire icyo ziyibyarira.

Amahirwe abarimo Ishimwe Fiston babonye ndetse n’uburyo Kevin Ebene yakomeje kugerageza byose byanze guhira AS Kigali yihariye igice cya kabiri cyose ikinira imbere y’izamu rya APR FC, maze iminota 90 n’inyongera itandatu yose irangira itsinzwe igitego 1-0.

Itsinzi yasize amateka

Uretse kuba ari intsinzi y’ingenzi kuko APR FC yabonye igitego hanze dore ko yari yakiriwe, ariko ni n’amateka kuko APR FC yashyize akadomo ku rugendo rw’imyaka itandatu idatsinda AS Kigali aho bahuriye hose, kuko yabiherukaga tariki 23 Ukuboza 2018, ubwo yayitsindaga muri shampiyona ibitego 3-0.

Kuva icyo gihe amakipe yombi bari bamaze guhura mu mikino 13 mu marushanwa yose, irimo umwe wa gicuti APR FC idatsinda AS Kigali, dore iyi kipe ifashwa n’Umujyi wa Kigali yatsinzemo ine(4) bakanganya imikino icyenda(9).

Umukino wo kwishyura uzaba ku wa 24 Mutarama 2024, APR FC yakira AS Kigali.

Uko indi mikino yagenze:

Ku wa Kabiri:

Interforce 0- 4 Rayon Sports

Ku wa Gatatu:

Bugesera FC 4-0 Marine FC

Gorilla FC 2-0 SC Kiyovu

Kamonyi FC 0-3 Police FC

Vision FC 2-0 Musanze FC

Umukino wari guhuza Addax SC na Mukura VS ukabera i Rugende ntabwo wakinwe, kubera ikibuga cyari kimeze nabi cyane.