AS Kigali yatsinze Rutsiro FC, APR FC yikura mu Burasirazuba (Amafoto)

AS Kigali yabonye intsinzi ya kabiri muri Shampiyona itsinze Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa kane wabereye kuri Stade Umuganda kuri iki Cyumweru.

Ku munota wa 10 gusa, Shaban ’Tshabalala’ yafunguye amazamu ku ruhande rwa AS Kigali.

Rutsiro FC yari mu rugo, byayisabye iminota ine kugira ngo ibe ibonye igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Eric Hatangimana.

Bishira Latif yatumye AS Kigali yongera kuyobora umukino, atsinda igitego cya kabiri kuri penaliti yinjije neza ku munota wa 27 ubwo Man Yikre yari agushijwe mu rubuga rw’amahina.

Abasore b’umutoza Cassa Mbungo André bahagaze ku bitego babonye mu gice cya mbere, babasha gucyura amanota atatu yatumye bageza atandatu mu mikino ibiri.

AS Kigali izasubira mu kibuga mu mpera z’icyumweru gitaha ubwo izaba yakiriye Al Nasry yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Rwamagana City FC yatsinzwe na APR FC ibitego 3-2, Musanze FC yatsinze Espoir FC 2-1 naho Gasogi United itsinda Police FC 2-0.

AMAFOTO : AS Kigali

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo