AS Kigali yatsinze Musanze ikomeza gusatira ikipe ziri imbere (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Werurwe 2025, ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona ikomeza gusatira amakipe ayoboye urutonde.

Ni umukino wakiriwe na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane. Musanze FC yari ikeneye aya manota ngo ikomeze kuva mu myanya y’inyuma naho AS Kigali yo ikeneye gukomeza kwegera Rayon Sports na APR FC ziyiri imbere.

AS Kigali yari yaruhukije Haruna Niyonzima utigeze anitabazwa mu bakinnyi bakinnye uyu mukino. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Ku munota wa 68, Munyurangabo Leonidas bahimba Chilili niwe watsindiye Musanze FC akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri Koloneri.

Nshimirimana Jospin winjiye asimbuye Hussein Tchabalala niwe wishyuriye AS Kigali ku munota wa 71 anayitsindira icy’intsinzi ku munota wa 80.

Gutsinda uyu mukino byatumye AS Kigali igira amanota 33. Iri ku mwanya wa 3. Urutonde ruyobowe na Rayon Sports ifite amanota 41 naho APR FC ya kabiri ifite 37. Gutsindwa uyu mukino byatumye Musanze FC igumana amanota 18. Iri ku mwanya wa 14.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo