AS Kigali yatsinze Mukura VS (Amafoto)

AS Kigali yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0, ibona intsinzi ya gatatu muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Ukwakira, ni bwo amakipe yombi yahuriye mu mukino w’Umunsi wa kabiri wa Shampiyona utarakiniwe igihe kubera ko AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Igitego cyinjijwe na Tuyisenge Jacques mu gice cya kabiri cyafashije Abanyamujyi kwikura kuri Stade Kamena i Huye n’intsinzi ya 1-0.

Gutsinda uyu mukino byatumye AS Kigali ifata umwanya wa gatandatu n’amanota icyenda, irushwa atandatu na Rayon Sports ya mbere.

Iyi kipe y’Abanyamujyi izasubira mu kibuga tariki ya30 Ukwakira ihura na Gasogi United mu mukino w’Umunsi wa karindwi wa Shampiyona.

Tariki ya 16 Ugushyingo ni bwo izahura na Rayon Sports mu kirarane cy’Umunsi wa gatanu mu gihe icy’Umunsi wa gatandatu wa Shampiyona izagikina na APR FC tariki ya 23 Ugushyingo.

Mukura VS iri ku mwanya wa 11 n’amanota atandatu mu mikino itandatu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo